Ibintu bikomeje kuba bibi hagati y’Abaraperi 2 bari mu ba mbere b’ibihangange babayeho ku Isi kandi bari basanzwe bakorana bya hafi ari bo; Eminem na Snoop Dogg, aho bakomeje guterana amagambo basebanya ku mbuga nkoranyambaga kugeza no mu ndirimbo ziri gusohoka.
Duhereye kuri Eminem, wiyita “imana ya Rap” (Rap god), aherutse gusohora version nshya ya album ye yo muri uyu mwaka wa 2020 yise “Music to Be Murdered By – Side B,” iriho indirimbo nka “Zeus” igaragaza urwego beef afitanye na Snoop Dogg igezeho.
Bamwe mu bakunzi ba Rap/Hip Hop basa nk’abatangiye kwishimira uyu mwuka mubi uri hagati y’aba baraperi, ndetse bamwe bakemeza ko Snoop yari abikwiye abandi bagasanga bisekeje.
Urubuga distractify.com dukesha iyi nkuru ruravuga ko amakimbirane y’aba baraperi yatangiye mu Cyi (summer) ubwo Eminem na Snoop Dogg bakoraga urutonde rw’abaraperi 10 beza b’ibihe byose ariko ntihagire n’umwe ushyira undi ku rutonde rwe. Ako kantu gato rero biravugwa ko gasa nk’atangiye kuvamo beef ikomeye hagati ya Eminem na Snoop Dogg.
Byatangiye ku itariki 13 Kamena, ubwo umwe mu bakoresha twitter ukoresha @NoLifeShaq yabazaga abaraperi bagera kuri 30 uwo bumva yaba ari we muraperi wa mbere mwiza w’ibihe byose. Eminem yasubije ko we atitaye ku kuntu yabakurikiranya, yumva Wayne, Pac, Royce, Jay, Redman, Treach, G. Rap, Biggie na King Crook …. kongeraho Redman, LL, Nas, Joyner, Kendrick, Cole, Andre, Rakim, Kane ari bo baraperi 10 b’ibihe byose. Ni inde utari kuri uru rutonde? Ni Snoop Dogg!

Ntibyatangaje benshi rero ubwo Snoop nawe yakoraga urutonde rwe ntashyireho Eminem.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram, Snoop Dogg yavuze ko aba bakurikira ari bo baraperi 10 beza b’ibihe byose: Slick Rick, Ice Cube, L. L. Cool J, K. R. S. 1, Rakim, Run from Run D.M.C., D from Run D.M.C., Big Daddy Kane, Ice T na Too Short.
Snoop Dogg we yanagiye kure beef afitanye na Eminem muri iki gihe ayigaragaza no mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo yo muri Amerika. Uyu yari yatumiwe mu kiganiro cya “Breakfast Show” abazwa kuri uru rutonde rwe, aboneraho gutangaza ko Eminem yamenyekanye kubera kuyoborwa na Dr Dre.
Ati “Abaraperi b’abazungu ntibubaha na gato rap. Reka dukomeze uwo-wow… [Dr. Dre] birashoboka ko yashyize Eminem mu mwanya aho azitwa umwe mu baraperi 10 ba mbere. Ntabwo mbitekereza.”
Yakomeje agira ati: Ariko “The Game” yumva ko ari umwe mu bahanzi 10 ba mbere mu kwandika ndetse n’ibizana nabyo byose. “Ibyo ni ukubera ko ari kumwe na Dr. Dre, kandi Dr. Dre yamufashije kubona Eminem mwiza ashobora kubona”.
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise “Zeus”, Eminem nawe yarashe Snoop Dogg mu gika cya gatatu cyayo, aho agira ati: “dogg, wari umeze nk’Imana kuri njye, oya, sibyo mu by’ukuri, ahubwo nari mfite “imbwa”, ariko ntangiye gutekereza , abo bantu bose banshyiraho amafuti, …ntabwo bitangaje. ”
Hagati aho nk’uko bitangazwa na Hollywoodlife.com, Snoop ntabwo ari we muhanzi wenyine Eminem agarukaho muri “Zeus”. Muri iyi ndirimbo anasaba imbabazi Rihanna. Gusaba imbabazi byaturutse ku yindi ndirimbo ya Eminem yasohotse bitateguwe mu mwaka wa 2019. Mu majwi yasohotse, bivugwa ko yafashwe mu 2009, Eminem aba agira ati: “Nibyo rwose nshyigikiye Chris Brown, nanjye nari gukubita indaya.”
Ibi bikaba byibutsa igihe Chris Brown yakubitanaga umujinya Rihanna mbere y’ibihembo bya Grammy Awards mu 2009. Eminem rero usa nk’uwumvishe ko ayo magambo adashimishije, yaboneyeho kuyasabira imbabazi muri “Zeus” agira ati: “N’umutima wanjye wose mbabarira Rihanna, kubera iyo ndirimbo yasohotse, mbabarira Ri, ntabwo yari igamije kugutera agahinda, tutabyitayeho, yari amakosa kuri njye. ”
Urubuga rwa Msn.com rero ruravuga ko Snoop Dogg nawe yifotoye ifoto afite umukufi uriho ikintu gikoze nk’imbunda ayikurikiza amagambo agira ati ” Loaded and ready to shoot” ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “amasasu arimo yteguye kurasa”.
Benshi babifashe nk’uburyo butaziguye bwo kumvikanisha ko yiteguye kurasa mu gihe yakomeza kumugabaho ibitero.
Ibi rero bikaba byibutsa amakimbirane yo mu myaka ya za 90 y’Abaraperi bari bagezweho icyo gihe, Tupac na Notorious Biggie yarangiye aba basore bombi bapfuye barashwe mu 1996 no mu 1997 nubwo hari n’abandi bemeza ko hari ikindi cyari kihishe inyuma y’imfu zabo, kitari beef bari bafitanye gusa.
Soma amagambo y’indirimbo “Zeus” hano


