Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yatangaje ko iyo hataba ingabo z’igihugu cye zatabaye muri Afurika, ibihugu bya Mali, Burkina Faso ndetse na Niger biba byarasibanganye ku ikarita, ibintu bitakiriwe neza n’abumvise iri jambo cyane cyane Abanyafurika.
Mu gihe umwuka mubi ugenda wiyongera mu mibanire y’u Bufaransa na Afurika, Emmanuel Macron we yashimye ubutwari bw’abadipolomate mu turere tw’ibibazo.
Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa, kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Kanama, akaba yifuje gushima ubutwari n’ubudahangarwa by’abadipolomate b’Abafaransa bari ku Isi hose, cyane cyane mu turere tw’imivurungano nka Niger nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa.
Hari mu nama ngarukamwaka y’abadipolomate b’Abafaransa , yagarutse cyane cyane ku kuntu ibintu byifashe muri Niger aho, abasirikare baherutse guhirika ku butegetsi umukuru w’igihugu ndetse abasirikare bafashe ubutegetsi bagasaba Ambasaderi w’u Bufaransa kuva muri iki gihugu ariko undi akanga, ibintu Macron yashimye cyane.
Mu ijambo rye anibutsa uruhare rw’u Bufaransa muri Sudani yagize ati: “Mu mezi ashize u Bufaransa n’abadipolomate bahuye n’ibibazo mu bihugu bimwe na bimwe bigoye.”
Perezida Macron kandi usibye gushima abadipolomate b’igihugu cye yatangaje icyafashwe nk’igitutsi aho yibasiye “abiyita aba Panafricanists bahuza u Bufaransa na ba mpatsibihugu bashya.”
Yavuze ko u Bufaransa bwagize uruhare runini mu kuzana ituze mu bihugu byinshi bya Afurika, ashimangira ko iyo hataba gutabara k’u Bufaransa, ibihugu bya Mali, Burkina Faso cyangwa Niger biba bitakiriho.
Ati ” Iyo u Bufaransa budatabara, iyo ingabo zacu zitagwa ku rugamba rw’icyubahiro muri Afurika, iyo Serval ndetse nyuma na Barkhane bitemezwa, ntituba tuvuga uyu munsi yaba Mali, Burkina Faso cyangwa Niger. Izi leta ntizakabaye zikiriho uyu munsi…”
Selon Emmanuel Macron, si la #France 🇫🇷 n'était pas intervenue au #Mali 🇲🇱, “nous ne parlerions pas aujourd'hui ni de #Mali, ni de #BurkinaFaso, ni de #Niger.” ⤵ï¸pic.twitter.com/uSWZHgjrnN
— L'ACCENT (@Laccent_) August 28, 2023
Ibi ntibyakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga
Amagambo ya Perezida Macron ntiyatinze kuzamura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Abakoresha interineti benshi bo muri Afurika bagaragaje ko bababajwe no kwivanga kw’Abafaransa ku mugabane wa Afurika.
Umwe muri bo yagize ati: “Afurika ntishaka ubufasha bwawe, u Bufaransa”, bityo agaragaza ko ibihugu bimwe byifuza kwandika amateka yabyo hatabayeho kwivanga kw’amahanga.
Abandi bibukije uruhare rukomeye rw’abarashi bo muri Senegali mu gihe cy’intambara ebyiri z’Isi yose kugira ngo bibutse ko u Bufaransa na Afurika bifitaniye imyenda.


