Umuraperi w’umunyamerika J. Cole wari uri gukinira ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League ntabwo azakina imikino ya 1/4 kuko yahisemo kuva mu Rwanda ku bivugwa ko ari impamvu ze bwite. Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye. Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko ku wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane. Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe. Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na ’rebounds’ eshanu mu mikino yakinnye. Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


