Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yirukanye ku mirimo JABO Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo “kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho”.
Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Jabo hari ibyo agomba kubazwa akurikiranweho, n’ubwo bitigeze bitangazwa.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye irindi tangazo rimenyesha Gakire Bob wakoraga mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ko ari we ugomba gusimbura Jabo by’agateganyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo akuwe ku mirimo, nyuma y’igihe kitageze ku munsi umwe Emmanuel Gasana wari Guverineri w’iyo ntara na we we avanwe ku mirimo.
Itangazo rimuvana ku mirimo na ryo ryasinweho na Minisitiri Ngirente, rivuga ko na we hari “ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.” Ni na ko bimeze kuri Gatabazi Jean Marie Vianey wari umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru wambuwe inshingano yari afite.
Jabo Paul witukanwe ku mirimo, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo kuva mu Ukuboza umwaka ushize, nyuma yo guhabwa izo nshingano aguranye na Bushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo akoherezwa mu y’Amajyaruguru.


