Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo wafunzwe mu kwezi gushize azira gusuzugura urukiko, kuri uyu wa Gatanu yajyanwe mu Bitaro mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo asubire mu rukiko ku yindi dosiye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Urwego rushinzwe abagororwa muri Afurika y’Epfo “ruremeza ko uwahoze ari Perezida Jacob Zuma uyu munsi, itariki 06 Kanama yakiriwe mu bitaro biri hanze ngo akurikiranwe n’abaganga,”
Byari biteganyijwe ko ku itariki 10 Kanama Zuma w’imyaka 79 azitaba isubukurwa ry’urubanza rumaze igihe kirekire ku birego bya ruswa nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Muri uru rubanza hazaba harimo no gusaba kureka ibirego 16 by’uburiganya, kunyereza umutungo no gukora business zidaciye mu mucyo bifitanye isano no kugura indege z’intambara mu 1999, ubwato bw’irondo n’ibikoresho mu bigo bitanu bikora intwaro by’i Burayi igihe yari visi perezida.
Ashinjwa kuba yarakiriye ruswa yahawe na kimwe muri ibi bigo cyo mu Bufaransa kitwa Thales, cyakunze gushinjwa ruswa n’iyezandonke. Uru rubanza rwakunze kujya rusubikwa mu gihe gisaga imyaka 10 bigatuma ashinjwa amayeri yo gukerereza urubanza.
Mu mpera za kamena nibwo Jacob Zuma, yakatiwe igifungo cy’amezi 15 n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rya kiriya gihugu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kurusuzugura akanga kurwitaba ngo rumukoreho iperereza.
Ni igihano yatangiye kubahiriza ku itariki ya 08 Nyakanga muri Gereza ya Estcourt, mu burasirazuba bwa Afurika y’Epfo.
Itsinda ry’abamwunganira ryagiye ritanga impamvu zitandukanye zo kwanga kwitaba, zirimo kubogama, kwitegura urubanza ndetse n’ibibazo by’uburwayi.
Uyu wahoze ari umuyobozi yagiye muri Cuba mu mwaka ushize kwivurizayo indwara itaramenyekana.
Kuri uyu wa Gatanu, nta mpamvu yatanzwe yatumye ajyanwa mu bitaro usibye kuvuga ko yari akeneye gukurikiranwa. Mu kwezi gushize Zuma yari yemerewe gusohoka muri gereza amasaha 24 agiye gushyingura umuvandimwe we.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


