Umuririmbyi muri Hip Hop nyarwanda, Muhire Jean Claude uzwi cyane nka Jay C, kuri uyu wa Kane yasezeranye imbere y’amategeko na Ishimwe Diane, bamaranye imyaka itanu babana.
Jay C usanzwe ari umukristu gatolika, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Gikondo, kuri uyu wa gatanu ni bwo asezerana imbere y’Imana mu birori bihurirana no guhabwa Batisimu ya mbere ku bana be babiri ndetse n’ugukomezwa kwe.
Jay C agiye gukora ubu bukwe nyuma y’uko yari yabuteganyije ku wa 5 Nyakanga 2020 ariko bukaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, cyateye isubikwa ry’ibikorwa bitandukanye mu gihugu.
Aganira na Igihe.com, Jay C yavuze ko guhozwa ku nkeke n’abana be bamusabaga amafoto y’ubukwe, biri mu byatumye ategura ubukwe ndetse akanabihuza n’amasakaramentu yabo kugira ngo ahaze ukwifuza k’umuryango we.
Yagize ati: “Umwana w’imyaka 9 si umuntu wapfa kubeshya. Yahoraga ambaza amafoto y’ubukwe nkabura icyo musubiza”.
Yakomeje avuga ko kumara imyaka itanu abana n’umugore batasezeranye, byatewe n’intego yari afite yo kubanza gufatanya n’umugore we bagashakira ubuzima umuryango kugira ngo barere abana babo neza.
Uretse aba bana 2, Jay C anafatwa nk’umubyeyi w’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fire Man kubera kumuba hafi no kumugaragariza ubucuti budasanzwe.

Jay C n’umugore we bahawe icyemezo cy’umubano wabo

Bifotoje mu buryo budasanzwe

Bari bakikije abana babo
Amafoto: @Igihe.com


