eb7dubrwsaejklr.jpg

Jay-Z n’itsinda rye basabye ubutabera gufunga umupolisi warashe abirabura 3

Jay-Z n’itsinda rye riharanira ubutabera rizwi nka ‘Team Roc’ basabiye umupolisi warashe abirabura 3 ubwo yari mu kazi, kwirukanwa no gukurikiranwa ku byaha bye.

Umupolisi witwa Joseph Mensah yishe abirabura batatu ari bo Alvin Cole, Antonio Gonzales na Jay Anderson mu byiciro bitatu bitandukanye mu mwaka wa 2015 na 2020. Kuri ubu Mensah ari gukorwaho iperereza ku rupfu ruheruka rwa Cole gusa abandi babiri bishwe mbere byafashwe nk’aho yirwanagaho, ntibyakurikiranwa.

Ibaruwa Jay-Z n’itsinda rye bandikiye umucamanza John Chisholm, iragira iti“Ni bangahe bagomba kugwa mu maboko y’umupolisi Joseph Mensah?” Bati “Amasasu 19 n’impfu 3 ntabwo ari ibyabayeho ku mpanuka.” Muri iyi baruwa banasabye ko Abapolisi bagomba kujya bambara kamera zifata amashusho y’uko akazi kabo Kari kugenda.

Ku kirego cya Gonzalez, byavugwaga ko abana n’ubumuga bwo mu mutwe, uyu mupolisi yireguye avuga ko ubwo bageraga ku nyubako ya Gonzalez, yahise akuramo inkota agamije kubica na bo bamwishyura bamurasa, ndetse akaba yaranabiherewe umudari na Polisi ashimirwa kurokora ubuzima bwe n’ubwa bagenzi be.

Mensah avuga ko uwitwa Anderson yamurashe ubwo na we yageragezaga gusingira imbunda ye yari mu modoka yari aryamyemo, n’ubwo umuryango we wahakanye ibi.

Ku kirego cya Cole, ari nacyo giheruka, uyu mupolisi avuga ko ubwo Cole yari amaze guteza akavuyo mu gace k’ubucuruzi yirutse, Polisi imwirukaho maze arahindukira arabarasa ntiyabahamya na bo baramurasa, baramwica. Ibi na byo umuryango wa Cole wari ugifite imyaka 17, warabihakanye.

Ikirego cya Mensah ni cyo cya vuba Jay-Z n’itsinda rye bari gukurikirana. Muri Mutarama na Gashyantare, bakurikiranye ibyaha byakozwe n’imfungwa zo muri Leta ya Mississippi ku bugizi bwa nabi zakoze. Muri Kamena ,na bwo Jay-Z yanditse ibaruwa isabira ubutabera Ahmaud Arbery, umwirabura wo muri Georgia warashwe ari muri siporo.

Muri iki cyumweru, Jay-Z yahagaritse imurikagurisha rye ryitwa ‘Made In America Expo’ ryagombaga kuba muri Nzeri ,avuga ko America igomba kubanza gushakira umuti ibyorezo bibiri; coronavirus n’irondaruhu, ihanganye na byo muri iyi minsi.
eb7dubrwsaejklr.jpg
Ibaruwa ya Jay-Z na Team Roc

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *