Umuhanzi w’icyamamare muri rap, akaba n’umushoramari, n’umuyobozi wa sosiyete y’imyidagaduro Sean “Jay-Z” Carter, yemejwe nk’umuhanzi ukize kurusha abandi ku isi, nk’uko ikinyamakuru Forbes kibitangaza, afite umutungo w’agaciro ka $2.5 miliyari (miliyari 3,125 z’amafaranga y’u Rwanda (RWF).
Ubukire bwa Jay-Z ntibwaturutse gusa mu muziki, ahubwo bushingiye ku ishoramari rikomeye no kugira imigabane mu bikorwa bitandukanye by’ingenzi. Harimo Roc Nation, sosiyete ye y’imyidagaduro ikomeye ku isi; Armand de Brignac (Ace of Spades), ikirango cy’amacupa y’inzoga zihenze; na D’Ussé, ikirango cy’inzoga z’umwimerere.
Yungukiye kandi mu kugurisha urubuga rwe rwa muzika Tidal, hamwe n’ikompanyi y’imyenda ya Rocawear, byamufashije guhamya izina rye mu bucuruzi. Uretse ibyo, Jay-Z afite ishoramari mu butaka, ibikorwa by’amahoteli, ikoranabuhanga, n’amasosiyete atandukanye akiri gushingwa, bituma azwi nk’umwe mu bashoramari b’ikirangirire mu ruganda rw’imyidagaduro.
Muri uku kwezi, Taylor Swift yagumye kuba umuhanzi w’umugore ukize kurusha abandi, afite umutungo wa $1.6 miliyari, kandi Forbes ivuga ko yagize ubu bukire akoresheje gusa impano ye mu muziki no mu bitaramo, bimutandukanya cyane mu ruganda rw’abahanzi.


