99804775-0-image-a-103_1751061234527

Jeff Bezos yarongoreye mu Butaliyani imbere y’abarimo Rihanna na Kim Kardashian

Umushoramari w’Umunyamerika akaba na rwiyemezamirimo uzwi cyane, Jeff Bezos yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Lauren Sánchez mu birori byabereye mu mujyi wa Venice, mu Butaliyani.

Ibi birori byabaye ku itariki ya 27 Kamena 2025 aho ari ibirori byitabiriwe n’icyamamare byinshi nubwo byari byaragizwe ubwiru kugeza ku munsi nyir’izina.

Uyu muhango wahurije hamwe ibyamamare byinshi barimo Oprah Winfrey, Kim Kardashian, Rihanna, n’abandi batandukanye.

Abageni bari bambaye imyambaro y’ikirenga, Bezos yambaye ikote ryiza risa n’irijimye mu gihe Lauren Sánchez yaserukanye ikanzu y’umweru itatswe n’amabuye y’agaciro, ishimangira igikundiro cye.

Hari amafoto yagaragaje uko abashyitsi binjiraga mu bwato bwihariye bajya ahabereye ubukwe, mu gihe umutekano wari wakajijwe.

Amakuru avuga ko impeta yambitswe na Bezos ifite agaciro ka karat 30 (asaga 1,300,000,000 Frw) igashimangira ubukungu bw’uyu mugabo ukize ku isi.

Ibi birori byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banenga uburyo byakoreshejwemo amafaranga menshi, mu gihe abandi babibonyemo igikorwa cy’urukundo cy’indashyikirwa.

Jeff Bezos, washinze Amazon, yagaragaje ko yiteguye gutangira indi ntera mu buzima bwe, atangira ubuzima bushya nk’umugabo wa Lauren Sánchez, wahoze ari umunyamakuru w’ibyamamare.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *