Jimmy Gatete yasesekaye mu Rwanda

Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaze kugera i Kigali aho yageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira.

Gatete usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ma Saa sita z’ijoro ryacyeye.

Uyu munyabigwi w’Amavubi y’u Rwanda yaje muri gahunda yo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kigomba kubera mu Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi ryasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago.

Biteganyijwe ko ririya rushanwa rizabera mu Rwanda muri Nyakanga 2024.

Mu rwego rwo kuritegura, bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago barimo Jimmy Gatete baje i Kigali, mu rwego rwo gutegura imigendekere yaryo.

Abandi byemejwe ko bagomba kuba bari hamwe n’uyu wahoze ari rutahizamu wa APR FC na Rayon Sports barimo abanya-Caméroun Roger Milla na Patrick Mboma, Umufaransakazi Laura Georges, umunya-Sénégal Khalilou Fadiga ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe.

Gatete Jimmy uri i Kigali yibukirwa na benshi ku bitego yatsinze muri 2003 Amavubi akina na Black Stars ya Ghana cyo kimwe n’Imisambi ya Uganda, biyafasha kwitabira Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia muri 2004.

Ni cyo gikombe cya Afurika rukumbi Amavubi y’u Rwanda yitabiriye mu mateka yayo.

Kuri ubu uyu munyabigwi ni umwe mu bari bakumbuwe cyane ku butaka bw’u Rwanda, dore ko atakunze kubukandagiraho kuva asezeye umupira w’amaguru mu myaka irenga icumi ishize ahagaritse gukina ruhago.

Uyu mugabo kuri ubu wibera muri Amerika, mu mwaka ushize yari yahuriye n’Ikipe ya AS Kigali i Kinshasa aho yari yagiye mu bikorwa by’ubucuruzi, bizamura urukumbuzi rwinshi mu mitima y’Abanyarwanda bacyifuza kumubona.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *