Johannesburg: Izuba riramena agahanga

Umujyi wa Johannesburg, umurwa mukuru w’ubukungu w’Afurika yepfo, kuri ubu ufite ikibazo cy’ibura ry’amazi rikomeje kwiyongera, bigahungabanya ubuzima bwa buri munsi bw’ibihumbi by’abaturage bawutuye.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, uduce tumwe na tumwe tugira ikibazo cy’igabanuka ry’amazi kubera imiyoboro ishaje.

Isosiyete ishinzwe gutunganya amazi mu ntara ya Gauteng « Rand Water » yatangaje ko imwe muri sitasiyo zayo zivoma amazi izahagarikwa nyuma y’igabanuka ry’amashanyarazi, bigatuma igice kinini cya Johannesburg kitagira amazi.

Kuri uyu wa mbere, ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cya Afurika yepfo cyatanze umuburo, nyuma y’uko hateganijwe ko ubushyuhe bwinshi muri iki cyumweru, buteganijwe.
Ubu bushyuhe butuma abaturage bakenera amazi menshi yo kunywa. Nayo ubu ntayaghari kandi kuyabona si ikibazo gikemuka minsi ya vuba. Mu guhe kitarakemuka, umwuma, inyota, ibyuya bigoye koha…, birembeje benshi.

Gukenera amai cyane muri ibi bihe ngo bizagira ingaruka ku bigega byayo bizashiramo vuba moneho uko abaturage bazabaho mu minsi iri imbere bikaba ingorabahizi.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *