Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Congo Kinshasa yashinje Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi gukorera ‘Coup d’à‰tat’ itegekonshinga ry’igihugu, ibyatumye umubano bari bafitanye usenyuka.
Muri Mutarama 2020 ubwo Tshisekedi yarahiriraga kuyobora RDC, we na Kabila bashinze ihuriro ryiswe FCC-CASH ryari rihuriwemo n’impuzamashyaka zarimo FCC rya Joseph Kabila, mu gihe CASH yari igizwe n’amashyaka atandukanye arimo UPDS rya Tshisekedi.
Icyo gihe FCC ni yo yari ifite imyanya myinshi mu nzego zitandukanye z’igihugu, zirimo no mu nteko Ishinga Amategeko aho yari ifite umubare munini w’abadepite.
Mu Ukuboza 2020 umubano wa Tshisekedi na Kabila waje gusenyuka, nyuma y’uko Perezida uriho yari yaramaze kunoza umugambi wo kwigobotora uwo yaherukaga gusimbura yashinjaga gukoresha umubare munini w’abari abambari be mu kumwitambika, bigatuma adasohoza ibyo yari yaremereye abanye-Congo.
CASH yari imaze iminsi ishinja FCC kuba hari amategeko n’imishinga inteko yangaga gutora kubera ko yabaga itajyanye n’ibyo ishaka.
FCC yo yashinjaga CASH gufata imyanzuro imwe n’imwe itayigishije inama, kandi ari byo Kabila na Tshisekedi bari baremeranyije mbere yo gusimburana ku butegetsi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena ubwo Kabila yahuraga na bamwe mu barwanashyaka bakomeye muri FCC; yavuye imuzi n’imuzingo intandaro y’isenyuka ry’umubano we na Tshisekedi.
Kabila wari umaze imyaka itatu acecetse yari yakiriye bariya barwanashyaka b’ishyaka rye mu rwuri rwe ruherereye muri Parike ya Kingakati, muri Komine N’sele i Kinshasa.
Uyu mugabo wagizwe umusenateri ubuzima bwe bwose yavuze ko ihuriro FCC-CASH yari ahuriyemo na Tshisekedi ryasenywe no kuba uyu wamusimbuye hari ibyemezo yagiye afata mu buryo butubahirije itegekonshinga; ibyo yise kurikorera ‘Coup d’à‰tat’.
Ihuriro FCC-CASH ubwo ryasenyukaga byavuzwe ko byatewe n’uko izi mpuzamashyaka zombi zitajyaga imbizi ku myanya yagombaga guhabwa abayobozi batandukanye muri Guverinoma no mu gisirikare, gusa Kabila yavuze ko atari byo.
Yavuze ko byatangiye muri Kanama 2020 ubwo Tshisekedi yashyiragaho abacamanza b’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga; ariko akabikora mu buryo budakurikije amategeko.
Ati: “Noneho kugira ngo ibintu bisobanuke, isenyuka ry’ihuriro FCC-CACH ntabwo ryatewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku myanya ya ba Minisitiri ndetse n’inshingano, ahubwo ryatewe no kuba ku wa 5 Kanama 2020 harabayeho ishyirwaho ritemewe kandi ridakurikije amategeko ry’abacamanza babiri b’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga.”
Kabila yunzemo ko FCC yanze ishyirwaho rya bariya bacamanza kubera ko yo isanzwe yubahiriza amategeko ndetse n’itegekonshinga.
Uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 yavuze ko mu bisa no gukorera Coup d’à‰tat itegekonshinga, mbere y’uko Tshisekedi ashyiraho bariya bacamanza yabanje gutega umutego Ilunga Ilunkamba wari Minisitiri w’Intebe binyuze mu kumwohereza muri misiyo i Lubumbashi.
Kabila yijeje abanye-Congo ko vuba bishoboka agiye kuvuga nyuma y’igihe kirekire acecetse.


