Joseph Kabila Kabange umaze hafi icyumweru mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi yahuye n’abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.
Mu bahuye na Kabila barimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ndetse na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’umutwe wa M23.
Nangaa abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko umuhuro w’Ihuriro ayoboye uri mu rwego rwo “gushyiraho no gushimangira amahoro arambye, ubumwe bw’igihugu hamwe n’ubumwe burambye.”
Kabila yahuye n’abayobozi ba M23 nyuma yo guhura n’abahagarariye amadini ndetse n’abayobozi gakondo bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mugabo wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019 ari i Goma kuba ku Cyumweru gishize, nyuma yo kuhagera akubutse mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika yari yarahungiyemo.


