20250930_181211

Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa

Urukiko Ruguru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu urwo gupfa nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye yaregwaga.

Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, yaregwaga ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha by’intambara.

Ni ibyaha yashinjwe muri Kamena uyu mwaka ubwo yavaga mu buhungiro yarimo muri Afurika y’Epfo akerekeza mu mujyi wa Goma umaze amezi umunani ugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.

Mu rubanza rwe rwasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri, umucamanza yahaye umugisha ibirego Kabila yaregwaga, agaragaza ko mu mijyi ya Goma na Bukavu “yagiye ayobora inama za gisirikare zo kuyobora ibikorwa by’ubushotoranyi”, kandi ko yakoze “igenzura mu bigo by’imyitozo” by’inyeshyamba za AFC/M23.

Yavuze kandi ko yari “umuyobozi udashidikanywaho w’imitwe yose y’inyeshyamba igihugu cyagize guhera kuri rebellion ya Mutebusi.”

Urukiko rwamwise “umuyobozi wa AFC/M23 nk’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba.”

Ku bijyanye n’impaka ku benegihugu bwe, abaregera indishyi bari bavuze ko Joseph Kabila ari “Umunyarwanda”, gusa urukiko rwavuze ko rudafite ububasha bwo kwemeza iyo ngingo, rusaba ko icyo kirego cyashyikirizwa Leta.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwananze icyifuzo cy’uko imitungo ya Joseph Kabila yafatirwa, icyifuzo cyari cyatanzwe n’umushinjacyaha mukuru wa FARDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *