9d77e8c0-8de2-11ed-ab75-615471d7d14b

Joseph Kabila yasuye ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Rumangabo

Nyuma yo kugera mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Mbere  ushize, Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasuye ikigo cyigisha ingengabitekerezo ya M23 / AFC ahitwa  i Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru mu majyaruguru y’umujyi.

Nk’uko amakuru agera kuri 7sur7.cd akomeza avuga, binyuze mu ruzinduko rwe mu kigo cya Rumangabo, Joseph Kabila yifuzaga kumenya uko abenegihugu biyemeje kujya mu mpinduramatwara bafashwe mu mahugurwa y’ingengabitekerezo ya politiki na gisirikare bya M23 / AFC.

“Nk’umusirikare watojwe, Joseph Kabila afite ubushonozi bwose bukenewe bwo kuzana izindi mbaraga nshya muri uyu mutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi witwaje intwaro. Nta nubwo ategetswe kwinjira mu mutwe mu kuzana ubunararibonye bwe no gusohora igihugu mu bibazo biriho ubu”, ibi bikaba byavuzwe n’umufatanyabikorwa wa hafi w’uwahoze ari umuyobozi mukuru w’igihugu.

Hateganijwe kandi inama z’ingenzi n’ishami rya gisirikare rya M23 / AFC mu rwego rwo gusuzuma uko ibintu byifashe no kuganira ku mikoranire ishoboka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *