Jules Karangwa wari usanzwe ari Umujyanama mu by’amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yashyizwe ku mwanya w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League – urwego rushya rushinzwe gutegura no kuyobora Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Uyu mwanya mushya ahawe ni ubwa mbere uhawe umuntu kuva uru rwego rwashyirwaho, kandi biteganyijwe ko Karangwa azagirira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’amarushanwa ya shampiyona y’u Rwanda, binyuze mu bunararibonye afite mu mupira w’amaguru.
Karangwa yari amaze imyaka itandatu muri FERWAFA, aho yinjiyemo mu 2019 avuye mu itangazamakuru rya siporo, by’umwihariko kuri Radio/TV10. Mu gihe yari muri FERWAFA, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umujyanama mu by’amategeko, kuyobora Ishami ry’Amarushanwa, kuba Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo ndetse no kuba Umuvugizi Wungirije.
Yagize uruhare no ku rwego mpuzamahanga, aho akunze kwifashishwa na CAF nk’umuhuzabikorwa w’imikino ikomeye nka CAF Champions League, CAF Confederation Cup n’andi marushanwa ya Afurika. Yanagize uruhare mu mahugurwa y’abayobozi n’abakozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.
Izina rya Jules Karangwa ryatangiye kumenyekana cyane kuva mu 2016 ubwo yari asoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Yari yarashoboye guhuza amasomo, umwuga w’itangazamakuru n’inshingano zo kugira inama abakinnyi n’abatoza mu bijyanye n’amategeko y’imikino.
Yatangiye yumvikana kuri Radio Salus mbere yo kujya kuri Royal TV mu Mujyi wa Kigali, hanyuma akomereza kuri Radio/TV10, aho yahavuye ajya gukorera muri FERWAFA.


