Lt. Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni

Juliana Kanyomozi yahakanye ibivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Museveni

Icyamamare mu muziki wa Uganda ndetse no muri Afurika,Juliana Kanyamozi,yahakanye ibihuha byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko umwana aherutse kwibaruka yaba yaramubyaranye n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Juliana w’imyaka 39 y’amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Kibaluma”, aherutse kubyara umwana gusa nyuma yo kuva mu bitaro yabyariyemo yatangaje iyi nkuru nziza mu magambo make, birangira atavuze se w’umwana ari na ho abantu bahereye ugukeka.

Mu mbuga nkoranyambaga zasajaje aya makuru harimo nk’urukuta rwa Facebook rwitwa”Top Secrets Leaked” aho rwavugava ko hari abantu batatangajwe amazina Muhoozi yabujije gusura Juliana n’uruhinja rwe yise Taj kugeza hakozwe ibizamini bya DNA.

Juliana akibona ibyashyizwe kuri uru rukuta rwa Facebook na we yafashe ifoto yabyo “screenshot” maze yandikaho amagambo avuga ko ari ibihuha abantu batagakwiye guha agaciro, maze abushyira ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.

Juliana Kanyomozi nta mugabo yasezeranye na we bizwi n’amategeko. Yaherukaga gupfusha umwana we mu myaka mike ishize aguye mu bitaro by’i Nairobi azize indwara ya Asima.

Muhoozi w’imyaka 46 y’amavuko we ni umusitikare mukuru mu ngabo za Uganda unahabwa amahirwe menshi yo kuba yazasimbura se Museveni. Arubatse ndetse akaba afite abana batatu.

Lt. Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni
Lt. Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *