Umwami wa Buganda, Kabaka Muwenda Mutebi II, arasaba Leta ya Uganda kumwemerera kugira ububasha nk’ubw’umwami kuko ngo ariho ku izina gusa.
Kabaka yasobanuye ko Leta ya Uganda, nyuma yo gusubizaho ubu bwami, yari yarabwemereye ko izabuha ububasha bwari busanganwe mbere y’umwaka w’1966, aho umwami yari yemerewe gutegeka aka gace nk’igihugu cyigenga.
Uyu mwami yagize ati: “Bano batumye dutekereza ko bagaruye ubwami. N’ubwo ubwami bwagaruwe, ntabwo burasubirana ububasha bw’ubutegetsi bwabwo bw’umwimerere.”
Nk’uko Daily Monitor ibivuga, uyu mwami yavuze ko iyo aba yarahawe ububasha yifuza, ubwami bwa Uganda buba bwarageze kuri byinshi mu iterambere ry’ababutuyemo.
Yagize ati: “Twashoboye kuzamura imibereho y’abantu bacu, mu bijyanye n’ubuzima, ubuhinzi n’ubukungu. Ibi birerekana ko byinshi byagerwaho no mu gihe twaba turi muri sisiteme y’ubwigenge.”
Biravugwa ko ariko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, adashyigikiye ko Buganda iba ubutaka bwigenga mu buryo bwuzuye nk’uko Mutebi II abyifuza.


