Kabale: Baravuga ko bataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda

Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Kabale muri Uganda baravuga ko bataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda witwa Ndagijimana (Pte) ubwo yari amaze kwinjira mu gihugu cyabo.

Daily Monitor yatangaje ko uyu musirikare asanzwe akorera mu birindiro bya Alpha Taskforce bibarizwa muri Batayo ya 17, Batayo ya 501 biri mu gace ka Nyamicucu, i Butaro mu Karere ka Burera, ahahana imbibi na Kabale.

Ngo abaturage bamufatiye mu gace ka Kekubo muri Butanda mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba w’uyu wa 18 Ukuboza 2021 bamushinja gushaka gushimuta, baramukubita bagambiriye kumwica, ariko atabarwa n’ushinzwe umutekano (GSO) witwa Mathias Arineitwe warashe mu kirere.

Komiseri w’Akarere ka Kabale, Godfrey Nyakahuma yemeje aya makuru, agira ati: “Uyu musirikare yari yambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda, kandi yari afite imbunda ya AK-47 yarimo amasasu 27. Ubwo GISO wacu yari amaze kumukiza abaturage bari barakaye, yajyanywe kuri sitasiyo nkuru ya Polisi ya Kabale kugira ngo abazwe.”

Chimpreports yatangaje iyi nkuru bwa mbere mu masaa mbiri y’ijoro ry’uyu wa 18 Ukuboza 2021, ivuga ko uyu musirikare yamaze kuvanwa kuri sitasiyo ya Polisi, ajyanwa ku cyicaro cya Divisiyo ya kabiri kiri i Kampala.

Iki gitangazamakuru cyo kivuga ko ko uyu musirikare yafatiwe i Kabale ubwo yahungaga, ko ndetse bagenzi be bo mu Rwanda bamukurikiraga akabacika. Avuga kandi ko imbunda yari afite yari mashinigani ntoya, (sub-machine gun) aho kuba AK-47.

Ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruravuga kuri aya makuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *