Kabarondo: Nyuma ya jenoside, ikibazo cy’indishyi kibateye muzunga

Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside b’i Kabarondo bemeza ko batezwe imitego mu manza zo kubarenganura. Cyane cyane ku kibazo cy’indishyi baburiye iwabo no mu gihugu cy’u Bufaransa! Hagati ya Leta, CNLG na IBUKA, ni nde witeguye kubafasha mu kibazo ngo kibarwaza « muzunga »?

Bombi bavuye mu nteko rusange y’umudugudu wabo wa Rubira, aho babashyize mu cyiciro cy’ubudehe cya C. Icyiciro cy’abakene « bazakira », nk’uko babyivugira nk’ « abantu batunzwe no kwizera ». Aho batuye, bita mu Nkerarugamba, ni ingo nk’eshanu z’abapfakazi gusa, mu Kagari ka Kabura, umurenge wa Kabarondo, ho muri Kayonza. Ku myaka yabo 56 na 60 y’amavuko, harimo 26 aba bakecuru bombi, CMT na NGR, bamaze ari abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi.

Ni ukuvuga ko hashize imyaka 26 barapfushije abagabo. NGR na GRC bo banabiciye n’abana n’abandi ba hafi bari bagize umuryango. Mu ntambuko idategwa, mu bitenge byiza kandi bifite umucyo, mu nyubako zihagazeho mu cyaro, mu rwenya rwinshi, imibiri yabo ntigaragaza na gato ishavu n’agahinda, kubera ko « duhugiye mu kuganya no kwaka indishyi, ntitwagira icyo twikorera ».

Si uko bafite amikoro cyangwa se banga kwaka indishyi ku bo bita ko « baduciye amaboko yagombye kuba aduhahira, atwubakiye », ahubwo ngo iki kibazo cyababereye urujijo kuva hano mu gihugu mu gihe cy’inkiko gacaca. Uru rujijo ngo rwakomereje mu rubanza rwa Ngenzi Octavien na Barahira Tito mu gihugu cy’u Bufaransa, muri 2016 na 2018, aho bari bijejwe ko bagiye kuregera indishyi.

Nyamara, nk’uko bisobanurwa na CMT, mu isozwa ry’urubanza rw’aba bagabo bari ba Burugumesitiri ba Kabarondo, ari na bo bari ku isonga rya jenoside, ngo barabwiwe ngo « mutahe, Leta y’u Rwanda izabatekerezaho ». CMT agira ati « dutegereje nyine ko badutekerezaho ! Twaragerageje turananirwa. Twe ni aho ubwenge n’imbaraga byacu bigarukira».

Ni nk’umukino utera « muzunga » !

Uwitwa TVJ na we yabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira, mu Bufaransa, yanabaye kandi no mu nyangamugayo za gacaca. Ubwo inkiko gacaca zaciraga imanza abagize uruhare muri jenoside, ngo babashyizemo urujijo ko ubwo Ngenzi na Barahira bari mu rwego rw’abayobozi, « bagomba kuburanishwa n’inkiko zisanzwe, bityo n’ikibazo cy’imitungo bononnye ntikireba gacaca ».

Agira ati « ibi ni byo byatumye Ngenzi na Barahira bataburanishwa n’imitungo yabo ntiyashinganishwa ».

Urugendo rw’i Paris, mu Bufaransa, avuga ko, nk’uko babibwiwe mbere yo kugenda, bari barutezemo indishyi z’akababaro. Agira ati « jye numvaga rwose ko, mu gihugu cyitwa igicumbi cy’uburenganzira bwa muntu, tuzamanukanayo indishyi z’akababaro ».

Kimwe na TVJ, undi mutangabuhamya wiswe MDC asanga harabaye ubugome bwo kubashukisha kwitwa « abaregera indishyi », ko « tuzahabwa indishyi. Babitubwira nk’abantu bazi ko jenoside yadusize iheruheru ». MDC agira ati « n’ubundi twari dufite inyungu n’ishyushyu ryo gushinja no guhamya ubugome bwa Ngenzi na Barahira. Ariko kutubwira ko tuzaburana n’indishyi, byabaye kutwongerera inyota ya ruriya rugendo rw’i Paris ».

Ku bwa mugenzi we TVJ, « iki kibazo cy’indishyi ni nk’umukino wa teyatere » babakinishije ariko « bivanzemo n’ubugome ».

Umukecuru GRC w’umunyarwenya asanga ngo gukurikirana cyane iki kibazo « byatera muzunga ». Agira ati « uyu mukino watangiriye muri gacaca, ntitwemererwa kuregera indishyi z’akababaro. Ntitwanishyuza n’imitungo Ngenzi na Barahira bononnye. Dukomereza mu Bufaransa, bati indishyi zihabwa abatuye hano gusa. Bati Leta izabibafashamo. None twabuze aho duhera ».

Babeshywe byinshi !

Mu rubanza rwo mu Bufaransa, bahamagajwe nk’« Abaregera indishyi (parties civiles) », bagomba kugira uruhare mu rubanza kuva rutangiye kugeza rushojwe. Byarangiye bafashwe nk’abatangabuhamya basanzwe, kuko bamaraga kuvuga ubuhamya bwabo bakagaruka mu Rwanda. Ibi byabavukije insimburamubyizi bari bateganyirijwe y’amayero makumyabiri (20€) buri munsi.

RZM ababazwa no kuba « nta n’ibisobanuro »byabayeho, kuko bamwe bamazeyo iminsi ibiri gusa abandi hafi icyumweru, kandi « twaragombaga kumarayo amezi abiri ». Kuri we ngo habaye « kuvutswa amafaranga yakatugiriye akamaro no gukurikirana imiburanishirize y’urubanza, nk’abantu bahohotewe ».

Kimwe na mugenzi we TVJ, RZM anakeka ko mu rugendo rwabo rw’i Paris baruhiye abandi. Koko rero ngo nk’umuryango witwa CPCR, usanzwe ukurikirana abakekwaho uruhare rwa jenoside baba mu Bufaransa, wanabafashije kubona abavoka, ngo nyuma y’urubanza wabazaniye impapuro zo gusinyaho ngo « kugira ngo abavoka bazahabwe amafaranga yabo ».

Gusa igitangaje ngo ni uko banasabwe kwandikaho n’abana babo bariho ariko batarenze bane (4), n’abagabo n’abagore babo ku babafite. Ni iki cyatumye habarurwa abana bariho, aho kubarura abapfuye? Ese abatarasinyishijwe impapuro nk’izo, abavoka babo ntibahembwe?

Ubutamenya no gutereranwa!

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, hari itsinda ry’abagore b’ABADEPITE ryifatanyije n’abaturage ba Kabarondo, mu kwibuka abagore n’abana bishwe muri jenoside. Ngo babasezeranyije kubakorera ubuvugizi nyuma yo kugezwaho ikibazo cy’indishyi, n’icyifuzo ko imitungo ya Ngenzi na Barahira yakurwamo ubufasha bw’abacitse ku icumu. Amaso ngo yaheze mu kirere!

Ariko se imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu igaragara he muri iki kibazo? Abacitse ku icumu bemeza ko muri urugamba, nta n’umwe babona yaba IBUKA cyangwa se Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG). Baba se barabagejejeho ikibazo cyabo?

TVJ yemera ko bo biyumvishaga ko ibibazo byabo bizwi, ariko ko bagiye kwegera CNLG by’umwihariko. Koko rero, uretse kuba CNLG ifite « ishami rishinzwe ubuvugizi n’ubufasha ku bacitse ku icumu rya jenoside », inafite nk’imwe mu ntego nyamukuru zayo « guhangana n’ingaruka za jenoside », ikora ubuvugizi by’umwihariko « ku bibazo by’abacitse ku icumu rya jenoside, imbere mu gihugu no mu mahanga ».

Ku kibazo cy’uko Leta yagoboka bariya baturage «ikadutangira ikirego cy’indishyi», Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin, asobanura ko indishyi zitaregerwa na Leta. Asobanura kandi ko « niba hari uwumva akwiriye kuregera indishyi z’urubanza rwamaze kuba ndakuka cyangwa se rwamaze kuba itegeko muri ibyo bihugu (Ndlr.ibihugu byo hanze), hari uburyo amategeko yacu ateganya ko zishobora kuregerwa mu nkiko zo mu Rwanda ». Avuga ko amategeko abiteganya ku buryo « bashatse abanyamategeko, bazi iby’amategeko, babafasha bakabagira inama y’uburyo indishyi zaregerwa ».

Habimana Jean Bosco, mwishywa wa Ngenzi wemeza ko ari we ucunga imitungo ya nyirarume Ngenzi, asobanura ko biteguye kuba bakwishyura hakurikijwe ibyategetswe n’urukiko. Kuri we ngo «urubanza ni itegeko. Uko rusomwe ni ko rukurikizwa». Afite icyizere ko nta karengane kazagaragaramo, kubera ko «ubutabera ni ubutarenganya uruhande urwo ari rwo rwose. Ubuyobozi burengera buri wese, natwe turimo! »

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *