Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje imiyoborere mibi ya Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi nk’intandaro y’ibibazo bitandukanye byugarije kiriya gihigu.
Kabila wayoboye RDC mu gihe cy’imyaka 18, yanenze Tshisekedi wamusimbuye mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo.
Agaruka ku bibazo bitandukanye byugarije RDC birimo intambara iki gihugu kirwanamo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, Joseph Kabila yagaragaje ko byose byatangiye muri 2021 ubwo Tshisekedi bari bahuriye mu ihuriro FCC-CACH yamwiyomoragaho.
Ati: “Impamvu nyamukuru y’ibi bibazo ni ubushake bwagaragajwe n’ubutegetsi buriho bwo gutatira igihango cya Repubulika.”
Kabila yavuze ko kuva icyo gihe, RDC yazahaye, iva ahabi ijya ahabi kurushaho kugeza aho “igihugu gishobora kwisanga mu ntambara ishobora guhungabanya akarere kose”.
Ku bw’uyu munyapolitiki, “ikibazo n’imizi yacyo niba bidakemuwe mu buryo bwa nyabwo, imbaraga zo kugikemura zizaba zibaye imfabusa.”
Agaruka ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, Joseph Kabila yagaragaje ko iki kibazo gishobora kurangira ari uko hakemuwe ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu n’ifite inkomoko mu mahanga igaragara ku butaka bwa Congo.
Ati: “Gusa, bitandukamye n’ibyo ubuyobozi bwa Kinshasa bushaka ko buri wese yemera, ikibazo ntikirangirira ku bikorwa bikorwa bya M23, bisobanurwa nabi bikagaragazwa nk’ibikorwa by’umutwe urwanya ubutegetsi, ukorera mu kwaha kw’igihugu cy’amahanga nta kintu kizima urwanira, cyangwa se ku kutumvikana hagati y’ibihugu by’ibituranyi, RDC n’u Rwanda.”
Kabila yagaragaje ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuba ari bwo nyirabayazana w’ibibazo bikomeje kumunga Congo, kuko uyu wa wamusimbuye ngo yirengagije umusaruro w’amasezerano ya Sun City yatumye RDC imara imyaka myinshi ifite agahenge ndetse muri iki gihugu hakaba amatora inshuro eshatu nta nkomyi.
Usibye kwica ariya masezerano, Kabila avuga ko Tshisekedi yirengagije Itegeko nshinga n’andi mategeko.
Ku bw’uyu munyapolitiki, amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri muri RDC mu Ukuboza 2023 yari aya nyirarureshwa kuko “yakozwe hirengagijwe amahame mpuzamahanga n’ibindi byose, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagacecekeshwa kugira ngo Perezida wa Repubulika abe ariwe wenyine ugira ijambo mu gihugu.”
Yunzemo ati: “Tshisekedi yaraneruye atangaza ashize amanga gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga. Ingaruka zabyo ni umurengera. Habayeho gusubira inyuma bikomeye muri demokarasi. Ubutegetsi buriho bwacecekesheje uwo ariwe wese butavuga rumwe. Iterabwoba, itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko, ubwicanyi hamwe no gusunikira mu buhinzi abanyapolitiki, abanyamakuru, abavuga rikumvikana barimo n’abayobozi b’amadini biranga ubutegetsi bwa Tshisekedi.”
Kabila yavuze ko imiyoborere mibi ya Tshisekedi yatumye RDC yisanga mu madeni y’umurengera, nyamara muri 2010 yari yaragabanyijwe.
Kabila yadhimangiye ko “uburyo ubwo aribwo bwose bwo gukemura ikibazo, hirengagijwe umuzi wacyo, ku isonga hariho imiyoborere ya RDC ku buyobozi buriho uyu munsi, ntabwo buzigera buzana amahoro arambye.”
Yunzemo ati: “Inshuro zitabarika Itegeko Nshinga n’Uburenganzira bwa muntu byarahonyowe, ubwicanyi budasiba gukorerwa abaturage ba Congo bikozwe n’Abapolisi hamwe n’Ingabo za Tshisekedi; ntabwo bizigera bihagarara kabone n’iyo ibiganiro byatanga umusaruro hagati ya RDC n’u Rwanda cyangwa se Ingabo zigatsinda umutwe wa M23.”


