Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereje i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika intumwa yo gusobanurira ubutegetsi bw’iki gihugu gahunda afite, zirimo gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Kikaya Bin Karubi usanzwe ari umuntu wa hafi ya Kabila akanaba umujyanama we, amaze iminsi itari mike ari muri Amerika aho yageze avuye mu mujyi wa Goma.
I Washington aho ari kandi hamaze iminsi habera ibiganiro bihuza u Rwanda na RDC, mbere y’uko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro mu kwezi gutaha.
Kabila uri i Goma aho yageze avuye mu buhungiro, Kinshasa imushinja kuba akorana n’u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23 uri mu ntambara na yo.
Uruzinduko rw’intumwa ye muri Amerika rwahuriranye n’urwo umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, na we aheruka kugirira muri iki gihugu. Ni uruzinduko rwasize yakiriwe na Minisiteri yacyo y’Ububanyi n’Amahanga.
Kikaya mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, yavuze ko mu bimugenza harimo guhura n’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize Inama y’Umutekano ya kiriya gihugu ndetse n’abandi bantu batandukanye batekereza ku bibazo bya RDC; barimo imiryango nka Human Rights Watch.
Yavuze ko agomba kubasobanurira “inyungu yo kugaruka muri Politiki kwa Kabila, arengere inyungu umuryango wa Politiki wa Kabila anafashe abantu gusobanukirwa ukuri kw’ikiza igihugu kiri kunyuramo bitewe n’ubutegetsi buriho.”
Kikaya kandi yavuze ko ubutumwa nyamukuru yashyiriye abanyamerika bukubiye mu ijambo Joseph Kabila yagejeje ku banye-Congo mbere yo gutahuka.
Uyu mugabo kandi avuga ko mu byo yashyiriye abafata ibyemezo muri Amerika harimo “umushinga w’amahoro wifujwe na Kabila ugamije gushyira iherezo ku gitugu.”
Ku wa 26 Gicurasi ni bwo Joseph Kabila wabaga mu buhungiro kuva muri 2023 yatahutse muri RDC, ahita yerekeza mu mujyi wa Goma kuri ubu ugenzurwa n’umutwe wa M23.
Mu ijambo yavuze imbere yo gutahuka, yagaragaje ko agenzwa no gutanga umusanzu we mu gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi.
Intumwa ye muri Amerika yahamirije Jeune Afrique ko “intego za Perezida Kabila ntizinyuranyije n’iz’inyeshyamba [za M23]. Bose bafite intego yo gushyira iherezo [ku butegetsi] bw’igitugu bwa Tshisekedi.”
Kuva Joseph Kabila yatangaza ko ateganya kujya i Goma, ubutegetsi bwa RDC bwahise bufatira imitungo ye yose, bunatangaza ko buteganya kumukurikiranaho ibyaha birimo ubugambanyi, gukora ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse no kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi.
Kikaya yavuze ko hejuru y’ibi byaha, Kinshasa inateganya kumushyiriraho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.


