Kabuga: No mu rukiko, n’ucecetse aba avuze

N’i La Haye mu Buholandi, ngo nucecetse aba avuze! Bwari ubwa mbere yari agejejwe imbere y’urukiko imbere y’Urukiko MTPI rwasimbuye Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ari na rwo rugomba kumuburanisha. Kabuga Felesiyani yahisemo guceceka, nyuma yo gusobanurirwa uburenganzira bwe bwo guceceka cyangwa gusubiza.

Ubwo yabazwaga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu 11 Ugushyingo, niba yemera cyangwa ahakana ibyaha aregwa, Bwana Kabuga “yahisemo kudasubiza”, nk’uko umwunganizi we, Me Emmanuel Altit, yahise abwira umucamanza, mu cyumba cy’iburanisha.

Mu gusobanurira umucamanza Iain Bonomy, wari uyoboye iburanisha, yakomeje agira ati: “Ubwo bigenze bityo rero, byaba byiza mufashe ukudasubiza kwe nk’icyemezo cyo kuburana ahakana ibyaha byose aregwa, nk’uko amategeko abiteganya”.

Nta kuzuyaza, umucamanza na we yahise amusubiza ati: “ubwo rero ngiye kubifata ko aburana ahakana ibyaha”.

Muri iki gihe cyose, uyu musaza wafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa, nyuma y’imyaka 25 yari amaze yihishahisha, yari atuje, yiyicariye mu kagare k’abafite ubumuga. Urutonde rw’ibyaha byose aregwa uko ari birindwi yarwumvise bucece, adakebakeba, uretse intoki ze icumi yari yasobetse, azirambika ku meza, zikanyuzamo zikanyeganyegaga gake; n’agapfukamunwa ke kameze nk’ak’abaganga, kari urusika cyangwa urukuta rw’imbamutima.

Nta gitunguranye, kuba Kabuga ubu ahakana ibyaha aregwa, kuko nyuma yo gutabwa muri yombi, mu nkengero z’umujyi wa Paris, taliki ya 16 Gicurasi 2020, n’ubundi yari yatsembeye imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa ko nta byaha yakoze.

Iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu imbere ya MTPI ni iribimburira urubanza nyirizina.

Ukekwaho ibyaha akamenyeshwa ibyaha akekwaho, hakanafatwa umurongo rusange wo kwiregura kwe : kuburana yemera cyangwa ahakana ibyaha. Itangira ry’urubanza nyirizina rishobora gufata igihe kitaramenyekana, kubera imyiteguro itandukanye y’ababuranyi, n’inzitizi zitabura mu manza nk ‘izi. Ikindi ni uko uru rukiko rwa MTPI, rufite ishami i La Haye n’irindi Arusha muri Tanzania, rugomba gufata icyemezo cy’aho urubanza ruzakomereza.

Urugendo rurerure rwo guhunga ubutabera asanga ubutabera, Kabuga Felesiyani, ubu ufite imyaka igera kuri 87, yarutangiye muri Nyakanga 1994 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Yaravuzwe i Kinshasa, Bangui, mu Busuwisi, Nairobi, mu Budage, mu Bubiligi, n’ahandi hatazwi, mbere yo kujya mu Bufaransa no gutabwa muri yombi.

Kabuga Felesiyani afatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba za jenoside : nk’umwe mu bari bagize AKAZU, kateguye jenoside, kari kubakiyeho ; nka Perezida wa RTLM, radio rutwitsi yabibye ikanasakaza urwango no kwica abatutsi. By’umwihariko, mu byaha Kabuga aregwa harimo “jenoside”, “gushishikariza mu buryo butaziguye kandi mu ruhame icyaha cya jenoside”, n’ “ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo gutoteza no kurimbura imbaga.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *