Kuri uyu wa kabiri umunyemari Kabuga Felicien ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa nyuma y’iminsi itatu afatiwe muri iki gihugu.
Amwe mu mafoto yafashwe yerekana imodoka yari itwaye Kabuga ubwo yerekezaga ku rukiko, icungiwe umutekano udasanzwe na Polisi y’Ubufaransa.
Ni na ko byagenze akigezwa ku rukiko, kuko hose hari hazengurutswe n’abashinzwe umutekano nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza be(Reuters).
Byari byitezwe ko “Urukiko rushyiraho inzira zemewe n’amategeko mbere yo gushyikiriza Kabuga abacamanza bashinzwe iperereza.
Mangingo aya ntiharamenyekana icyo Kabuga Felicien yabwiye ubushinjacyaha, gusa byitezwe ko mu gihe yajuririra icyemezo cy’urukiko, urubanza rwe rwashyikirizwa urukiko rw’ubujurire rw’Ubufaransa, rukumva niba imyanzuro ijyanye n’amategeko.
Byari byitezwe kandi ko hafatwa icyemezo cy’uko Kabuga yazashyikirizwa urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa akaburanishirizwa mu Bufaransa.
Kabuga w’imyaka 84 yafatiwe Asnières-sur-Seine hafi ya Paris mu Bufaransa ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 23 yihishahisha.
Afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50 yakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.
Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





