Kabuga yavuze ko ibyaha ashinjwa ari ‘Ibinyoma’

Umunyemari Kabuga Felicien uheruka gutabwa muri yombi ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ibyaha ashinjwa byose ari ‘ibinyoma’.

Uyu mukambwe ashinjwa ibyaha birindwi byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo Kabuga w’imyaka 84 (we avuga ko afite 87) yagezwaga imbere y’urukiko rw’i Paris kuri uyu wa gatatu, yavuze ko ibyaha ashinjwa byose ari ibinyoma.

Yagize ati”Ibi byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nigeze nica. Nakoranaga na bo.”

Abunganira Kabuga babwiye urukiko ko agomba kurekurwa n’urukiko aganurikiranwa ari hanze, kubera imyaka ye n’uburwayi. Basabye kandi ko ibyavuye mu bizamini bya ADN ze byakoreshejwe mu kumumenya bikurwaho, kubera ko atari we wari wabitanze.

Umunyamategeko wa Kabuga, Laurent Bayon, yavuze ko umukiriya we ashaje cyane, bityo akaba adakwiye kujya kuburanishirizwa ahandi hatari mu Bufaransa.

Yagize ati”Uru rukiko ruri kuvuga gusa ngo ‘genda uburanishirizwe ahandi hatari hano.’ Barashaka kumutanga batitaye ku myaka ye n’ubuzima bwe, bikaba byagira ingaruka zidasubirwaho.”

Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi afatiwe i Paris mu Bufaransa.

Abacamanza bagomba kwanzura niba niba azoherezwa mu Rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, i Arusha muri Tanzania cyangwa i La Haye mu Buholandi, nk’uko Ubushinjacyaha bw’uru rwego buherutse kubisaba. Kabuga we aherutse kubwira urukiko ko yifuza kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *