Screenshot_20250118-093211_1_copy_700x462

Kagame Cup: Umukino wa Remera na Muhoza wanze kurangira kubera amahane

Umukino w’irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ wahuzaga ikipe y’imurenge ya Remera na Muhoza yombi yo mu karere ka Musanze, wahagaze utarangiye kubera ubwumvikane buke.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye ku kibuga cy’i Nyakarambi, mu murenge wa Rwaza.

Kapiteni wa Remera, Tumazimpaka Richard, yabwiye BWIZA ko intandaro yo guhagarara k’uriya mukino yabaye igitego we na bagenzi be batsinze mu minota ine yari yongerewe ku mukino, gusa bikarangira abasifuzi bananiwe kukivugaho rumwe.

Ati: “Twe twatsinze igitego hasigaye nk’umunota umwe ku nyongera bari batwongereyeho. Umukinnyi wahinduye umupira kuko yari abanje gucenga myugariro wa Muhoza, umusifuzi wo ku ruhande yavuze ko yari yaraririye. Umusifuzi wo hagati yari yamaze kwemeza ko igitego cyagiyemo, hanyuma uwo ku ruhande amanika nyuma cyamaze kwemezwa, kandi umusifuzi yacyemeje yabanje kureba abo ku ruhande ko nta n’umwe wazamuye.”

Tumazimpaka yakomeje agira ati: “Byateje akaduruvayo n’ubwumvikane buke, abasifuzi na bo bananiwe kumvikana uwo hagati ahita arangiza umupira.”

Kapiteni wa Remera avuga ko we na bagenzi be bizeye kurenganurwa, kuko igitego cyabo cyanzwe byagaragariraga buri wese ko cyari umwimerere.

Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ntakirutimana Jean Marie Vianney, yabwiye BWIZA ko raporo bakiriye igaragaza ko habaye kutumvikana ku gitego cya Remera cyashoboraga gutuma itsinda umukino ku bitego 2-1, kuko umusifuzi wo hagati yacyemeje uwo ku ruhande akacyanga.

Ati: “Habayeho kutumvikana ku gitego cya Remera cya kabiri, umusifuzi avuga ko habaye hors-jeux ariko abakinnyi ntibabyemera. Kuko amakipe yanganyaga igitego 1-1, umusifuzi yarababwiye ati ‘dore twongeyeho iminota ine, mureke irangire nibinanirana mutere amapenaliti’. Abakinnyi barabyanze birangira nabavuye mu kibuga.”

Ntakirutimana yavuze ko byabaye ngombwa ko abasifuzi bategereza ko abakinnyi ba Remera bakwisubira bakagaruka mu kibuga, iminota 40 ishize batarisubira bahita barangiza umukino.

Abajijwe ikigomba gukurikiraho mu rwego rwo kumenya ikipe igomba kugera muri ½ cy’irangiza, uyu muyobozi yavuze ko akanama nkemurampaka kayobowe na Meya Nsengimana Claudien wa Musanze ari ko kazakemura kiriya kibazo.

Ati: “Akanama nkemurampaka ni ko kazabikiza. Ni akanampa Nkemurampaka kayobowe na Meya, Gitifu w’akarere n’inzego z’umutekano, bazagendera kuri raporo y’umusifuzi. Hazumvwa ibitekerezo by’abasifuzi n’abandi bantu b’abayobozi bari ku kibuga babihuze, hanyuma hafatwe umwanzuro.”

Remera ivuga ko yarenganyijwe mu cyiciro cyari cyabanje yari yasezereye Gashaki iyitsinze igitego 1-0.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *