GridArt_20250107_144854736

Kagame na Tshisekedi i Accra 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yageze i Accra muri Ghana, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu, John Mahama Dramani.

Perezida Mahama watsinze amatora ku majwi 56.3%, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama ni bwo arahirira gusimbura ku butegetsi Nana Akufo-Addo.

Mu Ukuboza ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze amatora, Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bamushimiye ku bw’intsinzi ye.

Umukuru w’Igihugu icyo gihe yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ndagushimira nshuti yanjye John Dramani Mahama ku bw’intsinzi wabonye mu matora ya Perezida. U Rwanda na Ghana bihuriye ku ntumbero ikomeye y’iterambere kandi twiteguye gukorana mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu, no kuganisha Afurika ku cyerekezo cy’iterambere.”

Ni ku ncuro ya kabiri John Mahama Dramani agiye kuyobora Ghana, kuko yayoboye iki gihugu hagati ya 2012 na 2017.

Usibye Perezida Paul Kagame witabiriye umuhango w’irahira rye, mu bandi bawitabiriye harimo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tshisekedi ukubutse i Doha muri Qatar byitezwe ko nyuma yo kuva i Accra agomba gukomereza i Karakas muri Venezuela, aho agomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Nicolas Maduro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *