Kagame yashimiye Perezida Ilham Aliye ku bwo kwakira neza COP29

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yabonanye na mugenzi Ilham Aliye wa Azerbaijan, amushimira uko igihugu cye cyakiriye neza Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29).

Perezida Paul Kagame ari mu bitabiriye iyi nama yahuje abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X byatangaje ko abakuru b’ibihugu bombi banaganiriye “ku buryo bufatika bwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi ndetse no kungurana ubumenyi ku itangwa rya serivisi rusange”.

Umubano wa Azerbaijan n’u Rwanda watangiye mu 2017 aho iki gihugu gifite Ambasaderi wacyo mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Muri Gicurasi 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ya kane y’ibiganiro mpuzamico nk’inzira nshya yo kubungabunga umutekano wa muntu, amahoro n’iterambere rirambye.

Icyo gihugu na cyo cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abakozi mu by’ubumenyi bw’ikirere mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali mu 2018, iryo tsinda ryanakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku bufatanye mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ibindi.

Muri Azerbaijan, u Rwanda ruhagarariwe na Amb. Lt Gen. (Rtd) Charles Kayonga ufite icyicaro muri Türkiye, akaba anahagarariye u Rwanda muri Kazakhstan, Lebanon.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *