Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki 3 Mata 2025, muri Kigali Convention Center, yifatanyije na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, na H.E Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bitabiriye Inama baturutse hirya no hino ku mugabane mu gutangiza Inama ya Global AI Summit on Africa.

Abandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama barimo Hon. Musalia Mudavadi, Umunyamabanga wa Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga mukuru wa ITU akaba n’imwe mu bayobozi ba GAISAfrica2025.
Abakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda na Togo, ni bo bafashe amajambo atangiza iyi nama yakuriwe n’ikiganiro nyunguranabitekerezo ku “Kuyobora mu gihe cya AI”.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko ubushobozi bwo guhanga udushya ku mugabane wa Afurika buhari asaba Abanyafurika gufatanya mu ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano mu kuzamura imibereho yabo.
Ati: “Ubushobozi bwo guhanga udushya no guhanga ku mugabane wacu ni bwinshi. Iyo ni advantage ubwenge bw’ubuhimbano bushobora gukuba. Kuri ubu, ingamba zacu zigomba kuba izo gusubira ku gishushanyo mbonera no kubaka umusingi ukomeye w’ihuzanzira.
Reka dukomeze gukorera hamwe, no gukoresha AI kugirango tugabanye ubusumbane, kandi twemerere abaturage bacu benshi kungukirwa na AI nziza ishobora kudufasha twese. ”

Iki kiganiro nyunguranabitekerezo cyagizwemo uruhare na Hon. Musalia Mudavadi, H.E Mahmoud Ali Youssouf, Strive Masiyiwa washinze Econet Group, na madamu Doreen Bogdan-Martin.


