Perezida Kagame yirukanye ba Ofisiye barimo Maj Gen Nzaramba muri RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazirukanyemo ba Ofisiye babarirwa muri 20 barimo Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba.

Maj Gen (Rtd) Nzaramba yahoze ari Umuyobozi w’Ishuri rya Nasho.

Muri Kanama umwaka ushize ari muri ba Ofisiye barimo n’abo ku rwego rwa ba Jenerali Umukuru w’Igihugu yari yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo rimwirukana we n’abandi basirikare bakuru barimo na Colonel Dr Uwimana Etienne ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024.

Iryo tangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yirukanye muri RDF Maj. Gen Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana ndetse n’abandi ba Ofisiye bakuru ndetse n’abato 19”.

Iryo tangazo kandi rivuga ko Umukuru w’Igihugu yategetse iyirukanwa ndetse n’iseswa ry’amasezerano ry’abandi basirikare bato 195.

Abirukanwe muri RDF ntihigeze hatangazwa amakosa baba barakoze.

Maj Gen Nzaramba yirukanwe muri RDF yiyongera kuri ba Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda yirukanye muri Kamena umwaka ushize.

Iteka rya Perezida nº 049/01 ryo ku wa 12/04/2024 rihindura Iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 24 riteganya ko umusirikare yirukanwa mu kazi kubera imyitwarire mibi ikabije cyangwa kuba yarahanwe inshuro eshatu mu myaka itatu ikurikirana na Komite y’imyitwarire.

Imyitwarire ishobora gutuma umusirikare yirukanwa irimo ubusinzi cyangwa Andi makosa yose ashobora gusiga isura mbi Igisirikare cy’u Rwanda.

Iteka rya Perezida kandi riteganya ko urutonde rw’abasirikare basabirwa kwirukanwa rutegurwa na komite z’imyitwarire rukemezwa n’Inama y’Abakuru b’Ingabo, mbere y’uko rwohererezwa Minisitiri (w’Ingabo).

Minisitiri na we yoherereza Umugaba w’Ikirenga wa RDF urutonde rw’abasirikare basabirwa kwirukanwa kugira ngo arwemeze.

Uburyo bwo kwirukana umusirikare buteganywa n’amabwiriza y’imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *