20260214_101247

Kagame yoherereje Mia Amor Mottley ubutumwa bumushimira

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare, yashimiye Mia Amor Mottley nyuma yo kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados.

Umukuru w’Igihugu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, ku bwo kongera gutorwa abikwiriye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubucuti bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi, bushingiye ku mahame ahuriweho yo kwiyemeza, kudacogora n’umuhati wo guharanira ubukire n’agaciro by’abaturage b’ibihugu byombi.

Yunzemo ati: “Turizera gukomeza kwagura ubufatanye bwacu mu myaka iri imbere. Wowe n’abaturage ba Barbados mbifurije gukomeza kugera ku ntsinzi no gutera imbere.”

Mottley yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados, nyuma y’uko ishyaka rye rya Barbados Labour Party ryegukanye imyanya yose uko ari 30 mu matora rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mottley yatsinze Ralph Thorne wo mu Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Labor Party.

Nyuma yo kongera gutorwa, yijeje abanya-Barbados kuzaharanira iterambere mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ituze rya rubanda n’ubwikorezi.

Barbados isanzwe ifitanye n’u Rwanda umubano ukomeye, dore ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere, arebana no kuba sosiyete ya RwandAir yakorera ingendo muri Barbados.

Mu Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, yafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu za Barbados mu Rwanda.

Icyo gihe Minisitiri Mottley yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwakurikiye urwo Perezida Kagame yari yagiriye muri Barbados muri Mata uwo mwaka.

Icyo gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire ari mu ngeri zitandukanye zirimo siporo ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *