Ikipe ya Simba SC yakiranwe ubwuzu budasanzwe n’abakunzi bayo, ubwo yasesekaraga i Dar es Salaam kuri uyu wa mbere ivuye mu mujyi wa Mbeya.
Muri uwo mujyi wa Mbeya ni ho Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda, Meddie Kagere, yatwariye igikombe cya FA Cup ku munsi w’ejo, nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma Namungo FC itozwa n’Umunyarwanda Hitimana Thierry.
Ibitego by’Umunya Mozambique Luis Jose Miquissone na Kapiteni John Rafael Bocco ni byo byafashije Simba gutwara igikombe cy’igihugu cyabaye icya gatatu itwaye muri uyu mwaka. Impozamarira ku ruhande rwa Namungo yatsinzwe na Edward Charles Manyama ku munota wa 56 w’umukino.
Simba SC yageze i Dar es Salaam mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere itwawe n’indege, isanganizwa imodoka abakinnyi bayo batemberejwemo bajya kwereka abafana babo ibikombe bitatu byose bikinirwa muri Tanzania batwaye.
Abafana babarirwa mu bihumbi bari buzuye mu mihanda ya Dar es Salaam bambaye imyambaro yiganjemo amabara atukura, mu rwego rwo kwishimira umusaruro w’ikipe yabo, mu gihe ab’inkwakuzi bari bagiye kwakira ikipe yabo ku kibuga cy’indege.
Amafoto y’uko Simba SC yakiriwe







