Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Abahindu bavuye mu rugendo shuri yakoze impanuka kuri iki Cyumweru muri Leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde, ihitana abantu barindwi bose bari barimo, harimo n’umuderevu.
Chief Minister Pushkar Singh Dhami, mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa X yagize ati: “Amakuru ababaje cyane yakiriwe avuga ku mpanuka ya kajugujugu mu Karere ka Rudraprayag”.
Yongeyeho ko Abakozi ba Leta bashinzwe guhangana n’ibiza (SDRF), abayobozi baho ndetse n’itsinda ry’abatabazi batangiye ibikorwa by’ubutabazi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Bivugwa ko kajugujugu yahagurutse ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’iminota 20 za mu gitondo (2350 GMT) ikora impanuka bidatinze nyuma y’iminota 10 itangiye urugendo. Abayobozi bavuze ko impanuka yakurikiwe n’umuriro watwitse cyane imirambo.
Ikigo gishinzwe iterambere ry’indege za gisivili cya Uttarakhand cyatangaje ko kajugujugu yavuye i Shri Kedarnath Dham yerekeza i Guptkashi cyongeraho ko umwe mu bagenzi yari umukobwa w’imyaka 2.
Iki kigo kivuga ko cyohereje itsinda aho impanuka yabereye kugirango rikore iperereza ku mpamvu yatumye iyi mpanuka iba.


