Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Camarade ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo yageze ku rukiko ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Iburanisha ry’urubanza rwa Kalisa ryatangiye nta bantu benshi baryitabiriye uretse abari kumwe na we barimo umwunganizi we mu mategeko, abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze.
Ubwa mbere, urukiko rwasabye Kalisa kumenyekanisha umwirondoro we. Hanyuma, umwunganira mu mategeko, Me Bizimana Emmanuel, abwira urukiko ko hari ibibazo byabaye mu kubona dosiye by’umwihariko binyuze kuri email, bityo ntarabona amakuru yose amufasha kwitegura.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bibiri: Kunyereza umutungo, gukoresha inyandiko mpimbano.
Umwunganizi we yasabye ko urubanza rwimurwa kuko umukiriya we atiteguye kuburana, ntiyabonye umwanya uhagije wo gusoma no gusobanukirwa dosiye. Yanasobanuye ko yamenyeshejwe iby’urubanza nimugoroba bityo atabasha kwitegura bihagije.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu zatanzwe zumvikana, kandi bwemeza ko budashaka kubangamira inzira y’ubutabera. Gusa bwibukije ko kubera imyiteguro ya shampiyona y’Isi y’amagare, byagorana guha Me Bizimana iminsi itatu yasabaga yo gutegura urubanza.
Umwunganizi wa Kalisa yasabye ko iburanisha ryakomeza ku wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025. Ubushinjacyaha bwo bwatangaje ko mu gihe urukiko rwabyemeza, bwo bwiteguye kubwitabira.
Inteko iburanisha yanzuye ko urubanza rwimurwa rukazaburanishwa ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, saa tatu za mu gitondo, kugira ngo Kalisa Adolphe abanze ategure dosiye ye neza.


