Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuri uyu wa 30 Kamena 2020 yatangaje ko ihagaritse burundu Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK cyangwa INATEK, guhera kuri uyu wa 1 Nyakanga.
Nk’uto itangazo ryaturutse muri MINEDUC ribivuga, uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama zitandukanye ubuyobozi bwa HEC, iyi Minisiteri ndetse n’ubuyobozi bwa kaminuza bagiranye, ziga ku bibazo bitera uburezi budafite ireme burangwa muri UNIK, bikaba nta cyo byatanze.
Iyi kaminuza ivugwaho kwinjiza amafaranga make ugereranyije n’ayo isohora ku buryo nko mu 2018 hagaragayemo icyuho kirenga ibihumbi 896 rwf nk’uko byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imikoreshereze y’imitungo, imyenda iyiremereye ituruka mu mabanki n’abakozi. Byatumye imara amezi 18 idahemba abakozi barimo n’abayigurije arenga miliyoni 360 rwf, imara n’amezi 35 itabishyurira ubwishingizi muri RSSB, bamwe barimo abarimu bahagaritse akazi.
Tariki ya 15 Gicurasi, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwahagaritse abakozi 59 bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kugeza igihe leta izemerera iyi kaminuza kwakira abanyeshuri. Kuba abanyeshuri batacyiga byatumye kaminuza ibura amafaranga yo kwishyura abakozi nk’uko ibaruwa abakozi bashyikirijwe yavugaga.
Umuyobozi wayo, Prof. Karuranga Gahima Egide mu mpera za Gicurasi 2020 yatangarije Imvaho Nshya ko muri uku kwezi kwa Kamena abo kaminuza ibereyemo umwenda bishyurwa gusa ngo kugeza ubu ntirabahemba.
Tariki ya 19 Kamena 2020, Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Ngoma yatumijeho ubuyobozi bwa UNIK n’abakozi bayo bayishinja kubambura no kubahagarika mu mirimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko gusa ubu buyobozi ntibwitabye, bituma uyu mugenzuzi atanga uburenganzira bwo kubarega mu rukiko nk’uko itegeko ribiteganya.
Intandaro y’ibibazo muri UNIK
Kaminuza ya Kibungo ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Ngoma yatangiye gukora mu 2003. Yafashaga abize uburezi mu cyahoze ari Prefecture ya Kibungo. Abenshi mu bahigaga ni abarimu bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bafite impamyabumenyi isoza amashuri yisumbuye, A2.
Uko abarimu bagendaga babona impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, AO, ni ko umubare w’abanyeshuri bayigagamo wagabanyutse, byiyongeraho gushinga andi mashami mu Karere ka Rulindo ndetse na Rwamagana gusa ryo ntiryigeze rikora kuko ryabuze abigamo.
Amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko Diyoseze Gatolika ya Kibungo yagiraga uruhare mu miyoborere y’iyi kaminuza gusa nyuma y’urupfu rwa Padiri Dominique Karekezi wari umuyobozi wayo, diyoseze ntiyongeye kohereza abapadiri mu buyobozi bwayo, bituma inkunga zaturukaga i Roma zigafasha na UNIK zihagarara.
Nyuma yo guhagarikwa na MINEDUC, ubuyobozi bwa kaminuza ya UNIK burasabwa gufasha abanyeshuri bigamo kubona ibyangombwa bibemerera kwiga ahandi, gufatanya no gufasha HEC gutegura inama abanyeshuri bazatangarizwamo iby’uyu mwanzuro, ndetse bahabwe inama z’ubundi buryo bakomeza amasomo yabo, gukemura ibindi bireba abanyeshuri n’abayobozi, gukemura ibibazo bijyanye n’amasezerano, bwamara bugaha iyi Minisiteri raporo igaragaza uko ibi byose byashyizwe mu bikorwa, bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2020.


