Abangavu babyaye imburagihe bo mu murenge wa Nyarubaka w’akarere ka kamonyi, basezeranyije ubuyobozi ko bagiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Zoe Faundation; bityo bakavana imiryango yabo mu bukene.
Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ubwo Zoe Foundation wabashyikirizaga impamyabumenyi, nyuma y’amezi atandatu bari bamaze bigishwa kuboha uduseke.
Abakobwa 10 babyariye iwabo ni bo basoje aya masomo, mu gihe abari barayatangiye ari 13.
Umuyobozi wa Zoe Foundation, Uwurugo Marie Bonne Espérance, yashimiye abasoje amasomo abasaba kubyaza umusaruro ibyo bize.
Yagize ati: “Tubanje kubashimira kuba musoje aya masomo. Mwabaye intwari. Mwatangiye muri 13 hasoje 10, tuzi ubuzima butoroshye muba murimo, ariko ni ishema kuri Zoe Foundation, dushimiye n’ababyeyi banyu babashyigikiye.”
“Ntabwo twifuza ko muzasubira inyuma, ni ukujya imbere. Ubu muri ba ambasaderi ba Zoe, ntabwo twifuza ko umuntu waciye muri Zoe yasubira aho yari ari, tuzabafasha uko dushoboye ntabwo turabacutsa.”
Uwurugo yavuze ko nyuma yo kubigisha kuboha uduseke , bigishijwe n’ijambo ry’Imana, Kugira ngo bahindure imyumvire yabo.
Mukanyandwi Alphonsine uri mu babyeyi bafite abana basoje amasomo, yashimiye leta y’u Rwanda idahwema gushakira abaturage abafatanyabikorwa nka Zoe.
Yagize ati: “Mbere abana batarabona aho biga imyuga nta cyizere cy’ubuzima bwiza twari dufite, ariko kuva [umwana we] yagera muri Zoe imyitwarire yarahindutse. Dufite icyizere cyu’ko ibyo yize bizamugirira akamaro akiteza imbere, tukaba dushimira umuterankunga zoe.”
Mukampfizi na we ufite umwana wasoje amasomo we yasabye Zoe Foundation gukomeza gukurikirana bariya bangavu, igafatanya n’ababyeyi babo kubarera.
Ati: “Ibyishimo bya mbere mfite ni uko atabashije gucika intege agakurikirana amasomo, umwana nkamusigarana nkamushakira ibyo kurya no kunywa kugira ngo abashe gukurikira amaso neza, nkanamushishikariza kujya kwiga. Turasaba Zoe Foundation kutazacika, izakomeze ibabe hafi dufatanye kubarera.”
Umuhoza Alexie, Umukozi Ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’umuryango mu Karere ka Kamonyi, yahaye ababyeyi umukoro wo kujya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, mu rwego rwo kugabanya inda ziterwa abangavu.
Yagize ati: “Ikintu dusabwa cyane nk’ababyeyi ni ukuganira n’abana bacu. Mu by’ukuri amakimbirane yo mu miryango niyo atuma kubyara kw’abana bakiri abangavu byiyongera. Turashima Zoe yabigishije ikaba yarabigishije n’ijambo ry’Imana.”
Niyogisubizo Diane wavuze mu izina ry’abasoje amasomo, avuga ko Zoe Foundation yabagaruriye icyizere cyo kubaho nyuma y’igihe barihebye.
Ati: “Zoe Foundation yaraje iradufasha, idukura mu bwigunge twarihebye. Bamwe muri twe twasoje amashuri y’imyuga mu kwiga agaseke ndetse n’ijambo ry’Imana, ubu turashoje tugiye kwiteza imbere.”
Umuryango Zoe Foundation usanzwe ukorera mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba, ukaba ufasha abangavu babyariye iwabo kwigarurira icyizere biciye muri gahunda zirimo uburezi, ubuzima, ubujyanama mu mitekerereze ndetse n’imishinga ibyara inyungu.


