Kamonyi: Ubukene buri mu basore burimo gutera bashiki babo kugumirwa

Bamwe mu basore bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko kudashaka abagore biterwa no kutagira akazi, bityo bagatinya gutereta abakobwa mu gihe batabona aho bakura inkwano.

Benshi muri bo bavuga ko inkwano ihanitse, umubare bagarukaho ni uw’inkwano y’ibihumbi 500. Kuba batayibona bikabaviramo bashiki babo kugumira, ugasanga bagejeje ku myaka 40 batarashaka.

Uyu musore ati “Rwose ntabwo waba ukennye ngo ushake umugore, none se wamutungisha iki ukennye? None se nzajya gushaka umugore nta munsi y’urugo mfite, nta hantu nzatera imboga, umwana w’abandi se nzamuzana mukoze iki?

Munezero Aphrodis ati  “Inkwano z’iki gihe basigaye batugora cyane, kugira ngo abakobwa bagire imyaka 40 batarashaka biterwa n’ubushomeri tuba turiho, hari igihe ujya gushaka umukobwa ugasanga baraguca ibya mirenge, nk’ibihumbi 300, wareba ikofi yawe n’inzu wubatse ugasanga usigaye ari vide, …”.

Umubyeyi, Yankurije Seraphine na we ati “Impamvu abakobwa barimo kugumirwa, kubaka birahenze, umusore w’iki gihe kugira ngo azajye kuzamura inzu, ayuzuze biramuhenda, yamara no kuyuzuza, kubona iyo nkwano nabyo bikaba ikibazo,…”.

Akomeza avuga ko abasore benshi muri iki gihe barongorera mu macumbi[Ubukode], ati “Kubaka birahenze”.

Aba baturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga, muri aka Karere ka Kamonyi, ahazwi nko mu Gashyushya, muri iki kiganiro bagiranye na Flash Tv, bakomeza gushimangira ko ubukene mu rubyiruko aricyo kibazo.

Uyu ati “Ubuceri [amafaranga] twarabubuze nshuti yanjye, mbese byaraducanze, njyewe narakocoye nta nubwo umugore wanjye nari namukwa”.

Ubushomeri mu rubyiruko bukomeza kwiyongera

Ku wa  27 Kanama 2019 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama, yateguwe n’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza bifite amashuri atanga amasomo y’ubumenyingiro n’imyuga, “Common Wealth Associations of Polytechnic in Africa (CAPA) i Kigali, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko ubushomeri  mu rubyiruko bwiyongera.

Yagize ati “Nkuko twese tubizi, ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiriko gikomeza kwiyongera muri Afurika, kiza mu bya mbere bireba Guverinoma nyinshi muri Afurika”

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko ibihugu by’Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro kuko ari intwaro ikomeye mu guhangana n’ubukene.

Dr Ngirente yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’umurimo mu rubyiruko ari inshingano kuri Leta nyinshi; aho usanga umubare munini w’abasore n’abakobwa b’Abanyafurika rimwe na rimwe badafite ubumenyi bukenewe, bata ishuri buri mwaka bajya gushaka imirimo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko uru rubyiruko rukwiye gushishikarizwa kurangiza amashuri kugira ngo babe babasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kubasha kwihangira imirimo ubwabo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *