Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Patrick Oboi Amuriat yafatiwe mu Mujyi wa Kampala nyuma y’amasaha make afunguwe, aho yari yafatiwe mu Karere ka Mpigi aryozwa kugenda yicaye hejuru y’imodoka. Amuriat afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Katwe aho yafungiwe gusuzugura byatuma indwara ikwirakwira no guteza umuvundo mu muhanda wa Natete- Ndeeba nk’uko polisi ibitangaza. Kuva hatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, uyu mugabo uri ku itike ya FDC afunzwe inshuro 10. Ni ibisanzwe biba ku bakandida bo muri iri shyaka, kuko Besigye warihagarariye mu matora, yafunzwe kugeza ubwo bamwe babiteramo urwenya ngo ” Bamufunga bamufungura nk’uko bigenda ku rugi.”


