Umugore witwa Felicite Rukundo Kimana, bivugwa ko ari Umunyarwanda, kuwa 25 Ukuboza 2021, yishe akubise isuka umugabo we w’Umukongomani, ubwo bapfaga Frw 200 ( 700 UGX). Byaruhanga Jackson w’imyaka 37 yakubiswe isuka mu mutwe ahita apfira aho yari atuye mu cyaro cya Kitoolerero, mu Mujyi muto wa Kimbuga mu Karere ka Kanungu muri Uganda. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda (UPF) mu gace ka Kigezi, Elly Maate, wavuze ko ibi byabaye ku munsi mukuru wa noheli, aho Rukundo yashinjaga umugabo we Byaruhanga, gukoresha Frw 200 akayanywa Waragi (Kanyanga), atamumenyesheje ngo babyumvineho. Ikinyamakuru kimwe cyo muri Uganda kivuga aha ariho hakomotse imirwano, Rukundo akubita umugabo we isuka mu mutwe aramwica. Byaruhanga yajyanwe kwa muganga i Kimbuga ariko biba iby’ubusa ariko kuri noheli saa tanu z’amanywa yari amaze gushiramo umwuka. Afande Maate avuga ko Rukundo yafashwe, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi i Kimbuga mu gihe umurambo wa Byaruhanga uri gukorerwa isuzuma, hanashakishwa benewabo muri Congo.


