Kanye West yahishuye uburyo Illuminati yimitse Cardi B igakubita hasi Nicki Minaj

Kanye West yashimangiye ko umuraperikazi, Cardi B yinjijwe mu ruganda rwa muzika na bamwe mu bayobozi bo muri Illuminati batishimiye umwamikazi wa rap,” Nicki Minaj, ahubwo bakaba barashatse kumumusimbuza.

Aya magambo Kanye West YE bivugwa ko yayatangaje mu myaka yashize muri Documentaire yakozwe, ariko aza gusakara kuri iki cyumweru .

Uyu Kanye West avuga ko hari abibwira ko ihangana riba hagati ya Nick Minaji na Cardi ari irisanzwe nk’abandi bahanzi ariko ngo sibyo kuko hari ababyihishe inyuma bagamije kwigizayo uyu muraperi kazi wamamaye mu ndirimbo ‘Pills and Potion.’

Yagize ati” Cardi B ni igihingwa. Ntabwo burya ntabwo ari we wiyandikira indirimbo ahubwo barazimwandikira .Bamushyize hariya kugirango bagerageze gusimbuza Nicki Minaj.

Yongeyeho ati”Cardi B ni igihingwa cya Illuminati. Ntabwo yanditse rap ye. Gusa arahari kugirango yumve ko ari injiji zishoboka hanyuma akore indirimbo za nta kigenda abone amafaranga.’ Yasimbuye rwose Nicki Minaj, abigambiriye kuko bamushyize hariya, none akaba atazi icyo gukora, kandi ntazi icyo gukora.”

Hatarashira amasaha Cardi B, yahise agaragaza amashusho yo mu 2022 Kanye West amushimagiza ko ari umuhanzikazi mwiza ufite ejo hazaza.Bitandukanye n’ibyagaragaye avuga ko ntacyo uyu muhanzikazi ashoboye ahubwo ngo hari izindi mbaraga zimukoresha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *