Umahanzi Kanye West, uri kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaranzwe n’amarira menshi ubwo yatangizaga ukwiyamamaza kwe kwa mbere i Charleston muri Leta ya South Carolina.
Yifashishije ishyaka rye yise “Birthday Party”, West w’imyaka 43 yiyeretse imbaga y’abari baje kumva imigabo n’imigambi ye, igikorwa yakoze nta n’indangururamajwi akoresheje cyangwa ubundi buryo bugamije gusakaza amajwi kure.
West yavuze kuri poliki mbi yo gukandamiza abirabura yaranze Amerika, asuka amarira menshi ageze ku ngingo yemerera abakobwa n’abagore gukuramo inda, icyemezo cyashyigikiwe na Harriet Tubman ufatwa nk’impirimbanyi yaharaniye uburenganzira bwo gukuramo inda mu kinyejana cya 19.
Uyu muraperi w’icyamamare yafashwe n’ikiniga ubwo yavugaga ko na we ababyeyi be bagambiriye gukuramo inda ye ariko Imana igakinga akaboko. Yagize ati “Kanye West ntiyari kubaho, kuko data yahoraga ahuze”.
Yakomeje avuga ko adatinya kubwira imbaga iraho cyangwa umugore we ko na we ubwe atigeze yifuza ko umwana we Noth avuka. Yagize ati “Nanjye nari hafi kwica umukobwa wanjye, nubwo umugore wanjye yaba ari bunyange nyuma yo kuvuga ibi, yabyaye North ntabishaka”.
West yongeye kugaragara arira ubwo yagarukaga ku rupfu rwa mama we wapfuye muri 2007, azize ingaruka zakurikiye kubagwa kwe, kwari kugamije gutunganya umubiri.
Kanye West akeneye imikono myinshi kugira ngo ashyirwe ku rupapuro rw’itora. Kuri ubu, amaze kwemererwa kwiyamamaza muri Leta ya Oklahoma, akaba asabwa imikono 10,000 bitarenze kuri uyu wa Mbere saa 00:00 z’ijoro ngo abe yakwemererwa no kwiyamamaza no muri Leta ya South Carolina.


