kara-7-e4749

Karasira Aimable azafungurwa mu mezi 7 ari imbere

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahanishije Uzaramba Karasira Aimable igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ariko imitungo ye yafatiriwe ikarekurwa.

Byari nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibindi byose yaregwaga abigirwaho umwere.

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, amaze imyaka irenga ine afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha birimo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ni ibyaha mu maburanisha atandukanye bwagiye bugaragaza ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Yashinjwaga kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.

Abanyamategeko ba Karasira, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien bagaragazaga ko Karasira adakwiye guhamwa ibi byaha kandi ko bizeye ubutabera.

Karasira Aimable watawe muri yombi muri Gicurasi 2024, ibi bivuze ko agomba kurangiza igifungo yahawe mu mezi arindwi ari imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *