f6c1d240-d1fa-11ed-af0d-9d7df5f76b8a.jpg

Karasira Aimable azongera asuzumwe indwara zo mutwe

f6c1d240-d1fa-11ed-af0d-9d7df5f76b8a.jpg
Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable azongera agasuzumwa indwara zo mu mutwe , nyuma y’uko rusanze ko raporo ya muganga yakozwe ifite inenge.Byari biteganyijwe ko Karasira agaragara mu cyumba cy’iburanisha kugirango akurikire isomwa ry’urubanza , ariko ntiyagaragaye.

Urukiko rwanzuye ko Karasira yongera gusuzumwa, nyuma y’uko ibizamini byari byakozwe na Dr .Muremangingo Rukundo Arthur,byari byagaragaje ko uyu Aimable afite uburwayi.Ubwo burwayi harimo kudaha agaciro ibijyanye n’amafunguro,agahinda gakabije (dépressif chronique), ibimenyetso agaragaza bikaba birimo kubura ibitotsi, kwigunga.

Kuri izo ndarwa kandi raporo ya muganga Muremangingo,igaragaza ko Aimable arwaye izindi ndwara zirimo nka trouble de personnalité de type paranoà¯aque, yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi.

Ubushinjacyaha nyuma yo kugaragaza ko iyi raporo ifite ikibazo, bwasabye ko hajyaho irindi tsinda ry’abaganga batatu baturutse mu bitaro bitandukanye rikore isuzuma mu buryo bwimbitse.Abunganira Karasira bo bemeraga iyo raporo ko yujuje ubuziranenge bityo basaba ko yahabwa agaciro ikagenderwaho.

Nyuma y’uko urukiko rusuzumye iyi dosiye, rwafashe icyemezo ko Karasira yongera gusuzumwa , ariko muri iryo tsinda rizamusuzuma na Dr Muremangingo angomba kwiyongeramo kandi bigakorerwa mu bitaro bya KARAES i Ndera,ikindi kandi akaba ari nabyo bigena abamusuzuma.Iyi raporo urukiko rwategetse ko izatangwa bitarenze taliki 16/06/2023.

Uzaramba Karasira Aimable akurikiranyweho ibyaha byo gukwirakwiza amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *