Karekezi Olivier yagarutse gutoza muri shampiyona y’u Rwanda nk’umutoza wa Kiyovu

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumvikana na Karekezi Olivier, imusinyisha amasezerano yo kuyibera umutoza mukuru mu myaka ibiri iri imbere.

Ni nyuma y’uko impande zombi zari zimaze igihe mu biganiro byatangiye mu kwezi gushize. Amakuru avuga ko amasezerano ya Kiyovu Sports na Karekezi azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Nyakanga.

Imwe mu ngingo ikubiye muri aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 05 Mata nk’uko Radio/TV10 yabitangaje, ni uko Karekezi Olivier agomba kwizanira abatoza bagomba kumwungiriza.

Kiyovu Sports si yo kipe yonyine yifuzaga ko uyu mugabo wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC aza kuyibera umutoza, kuko na Musanze FC yo mu majyaruguru y’igihugu yifuzaga kumusimbuza Umunya Misiri Ahmed Abdelrahman wamaze gutandukana na yo.

Amakipe ya Police FC, AS Kigali na Bugesera na yo yari yifuje uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko, gusa birangira nta n’imwe yerekejemo.

Karekezi uje gusimbura Ruremesha Emmanuel muri Kiyovu Sports, yaherukaga muri shampiyona y’u Rwanda nk’umutoza muri 2018 ubwo yatozaga Rayon Sports, gusa yaje gutandukana na yo nyuma y’ubwumvikane buke yagiranye n’abari abayobozi b’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Rayon Sports yatandukanye na yo amaze kuyifasha kwegukana ibikombe bitatu, birimo icy’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0 n’igikombe cy’irushanwa ry’Intwari.

Kiyovu Sports uretse gusinyisha umutoza Karekezi, ikomeje no kwiyubaka kuko kuva iki cyumweru cyatangira imaze kongerera amasezerano babiri mu bakinnyi bayo bari barasoje amasezerano, barimo Kapiteni wayo Ally Serumogo na Ishimwe Saleh wongereye amasezerano mu ijoro ryakeye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *