Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Young Africans (Yanga SC) irakira mukeba wayo Simba SC, mu mukino wa Derby ya Kaiakoo utegerejwe n’imbaga y’Abanya Tanzania ndetse n’abakunzi ba ruhago mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni umukino ikipe ya Simba SC yakaniye cyane, iburira Yanga Africans ko iza kongera kuyibabaza nk’uko byagenze mu mukino uheruka kubahuza, aho Simba yanyagiye Yanga ibitego 4-1.
Umukino urabera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa guhera saa kumi za hano i Kigali.
Umubiligi Sven Vandenbroeck utoza Simba SC Club, yatangaje ko byanga bikunze bagomba gutsinda uriya mukino, bakagabanya ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yabo na Yanga.
Aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yagize ati: “Ni umukino uhuza abakeba babiri kuva kera, kandi ni umukino tugomba gutsinda hanyuma tukareba ko tugabanya umubare w’amanota ari hagati yacu na bo. Tugomba kwitonda bihagije mu gihe cy’umukino.”
Mugenzi we Kaze Cedric utoza Yanga, we intego ngo ni ukurangiza akazi mu minota 20 y’umukino.
Ati: “Intego yanjye ni ukureba ko tuzabona intsinzi muri derby kandi turashaka kubikora hakiri kare bishoboka, turashaka gukoresha iminota 20 ya mbere kugira ngo dutsinde kandi bizadufasha kudufasha kugera ku ntego yacu.”
Amakipe yombi yagiye guhura Yanga Africans ari iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 23, mu gihe Simba iyikurikiye n’amanota 19.
Ikinyuranyo cy’amanota ane ni cyo kiri hagati y’amakipe yombi mu mikino icyenda amaze gukina, gusa Simba iramutse itsinze cyasigara ku nota rimwe, Yanga yatsinda kikajya ku manota arindwi.
Cyakora cyo Simba iraza gukina uyu mukino ifite icyuho gikomeye, kuko abarimo Meddie Kagere, Clatous Chama na Gerson Fraga batagaragara muri uriya mukino kubera imvune.


