Polisi y’u Rwanda ku bufatanya ba UNDP basabye abagera ku 120 bo mu byiciro bitandukanye gukumira no kwirinda ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga ku gukumira no kurwanya ibyaha bwa Polisi y’u Rwanda, binyuze mu ishami ryayo ribahuza n’abaturage (Policing Community) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).
Ni ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa gatatu, tariki 16 Ukwakira 2024, mu nkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye mukarere ka Karongi, Umurenge wa Rwankuba ku
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ubukangurambaga ku Gukumira no Gutanga amakuru ku byaha” buzasozwa tariki ya 18 Ukwakira 2024.
Mu byiciro bitandukanye by’abatuye inkambi y’impunzi ya Kiziba haganirijwe abayobozi bahagarariye abandi mu mpunzi, inzego z’abagore, abahagarariye amadini n’amatorero, bose bakabakaga 120, maze bakangurirwa kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti ifatwa nkabyo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya abagihakana bakanapfobya (ingengabitekerezo) ya Jenocide yakorewe Abatutsi n’icyaha cya Ruswa.
Umuyobozi w’impunzi zituye mu nkambi ya Kiziba, Nsengamungu Abel yashimiye Leta y’u Rwanda itabibagirwa igahora nabo ibazirikana mu bikorwa byose igenera abanyarwanda.
Muri ubu bukangurambaga ntibwagarukiye mu nkambi ya Kiziba gusa, kuko hanahuguwe abayobozi b’urubyiruko n’imboni z’impinduka bagera kuri 60, bo mu turere tune twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, na Rutsiro.
Aba nabo baganirijwe ku ngingo zi kurwanya ibyaha bibera mu masibo batuyemo, biteza amakimbirane amakimbirane yo mu ngo basabwa kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe, ngo icyaha gikumirwe kitaraba.
Basabwe kandi kujya batanga inama kuri bagenzi babo batannye, bagamije kubahindura.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na UNDP kandi biyemeje gushyigikira ibikorwa bya koperative z’imboni z’impinduka hirindwa icyabasubiza mu biyobyabwenge, kuko hagamijwe kubona imibereho yabo ihinduka.
Muri ubu bukangurambaga kandi bamwe muri mboni z’impinduka batanze ubuhamya bugaragaza iterambere bamaze kugeraho, ndetse banagaragazaho ko bishimira kuba bamaze kugarurirwa icyizere n’abaturanyi babo.
Uru rubyiruko rwemeye kwegera imboni z’impinduka bagafatanya mu bikorwa byo gukumira ibyaha, rusabwa gutanga amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibyaha birimo urugomo n’ihohoterwa ryo mu ngo nibyo biza ku isonga mu ntara y’Iburengerazuba.





