Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwasomeye mu ruhame urubanza ruregwamo abasore babiri bakurikiranwagaho icyaha cyo kwica umuntu rubakatira igifungo cy’imyaka 25 kuri buri wese.
Icyaha bari bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 28 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Gituntu, akagali ka Nyarunyinya, umurenge wa Murambi, mu karere ka Karongi.
Kuri uwo munsi, abaregwa uko ari babiri bateze moto bambwira umumotari ko abageza ku ruzi rwa Nyabarongo. Bageze ahantu hadatuwe, uwari wicaye inyuma yataye Casque hasi kugira ngo motari ahagarare nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Motari yarahagaze, maze baramufata bamutera ibyuma barangije bamunigisha umugozi w’Inzitiramubu bamujugunya mu ruzi rwitwa Mbirurume. Nyuma yo kumwica, abaregwa bafashe moto na telefone ye bajya i Kigali ari naho baje gufatirwa.
Urukiko rwahamije abaregwa icyaha cyo kwica n’icyaha cy’ubujura bwa kiboko cyangwa ibikangisho rushingiye ku ngingo ya 107 n’ingingo ya 167 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


