Karongi: Hari aho bagikoresha uburyo gakondo mu kugeza abarwayi kwa muganga

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Murundi, Gashari n’ahandi mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, barinubira kuba kugeza abarwayi kwa muganga bibagora kubera ikibazo cy’ibura ry’imbangukiragutabara zabugenewe.

Aha ni mu gace k’imisozi miremire, usanga binagaragara ko imihanda yagiye yangirika nk’uko umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika wahageze abitangaza, aho yabonye bamwe mu baturage batwaye abarwayi mu ngombyi za gakondo berekeza ku Kigo Nderabuzima cya Birambo, baturutse mu Mudugudu wa Nyabinoni mu Kagari ka Nzaratsi mu Murenge wa Murundi.

“Uyu ni umuco wa gihanga…kuko imbangukiragutabara zitaraza hakoraga zino ngobyi. Ubu rero bitewe n’uko twe twari turi mu cyaro, imbangukiragutabara dufite ubu n’iyingiyi. Hari igihe uba nta mafaranga ufite yo guhita uhamagara imbangukiragutabara bigasaba rero ko dukoresha ubu buryo,” uyu ni umwe mu baturage wemezaga ko bagiye gufata amasaha abiri ngo bagere kwa muganga.

Ubusanzwe mu bice bitandukanye mu mijyi biragoye gupfa kubona abarwayi bakigera kwa muganga babahetse mu ngobyi za gakondo kuko ahenshi mu bice by’imisozi hasigaye hakoreshwa imbangukiragutabara kuko zimwe zajyaga zifashishwa mu kugemura amaraso ku bitaro zasimbuwe na drones.

Mu cyaro ariko mu bice bitandukanye, usanga abaturage bibumbira mu bimina bashaka gukusanya amafaranga yo gutabara aho byakomeye. Undi muturage ati “ Icyifuzo nuko haboneka imbangukiragutabara nyinshi tukajya tubasha kuba twazihamagara zikaza bitatugoye,”

Mugenzi we yungamo asaba ko umuhanda bakoresha wakorwa neza ndetse n’uduhanda tw’utugenderano tugatunganwa ku buryo ufite itike yabona moto kugirango abashe guhita agera kwa muganga bitagoranye.

Ati “ Nk’ubu kugera mu Birambo ni 1500 uvuye mu mudugudu wacu. Ariko iyo hari kaburimbo, hari umuhanda ukoze, 300 yari kuhangeza. Ugatwara n’umurwayi byoroshye nyine, tukaboneka turi na benshi,”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Theophile Niragire, avuga ko ibibazo nk’ibi bidakunze kugaragara mu bihe bisanzwe.

Ati “ Ikibazo gishingiye ku miterere y’akarere by’umwihariko mu bihe by’imvura. Ni ukuvuga ngo imiterere y’imihanda yacu iyo imvura yaguye haranyerera, ku buryo ubona gutwarayo ambulance bishobora guteza akaga kurenza icyo wari ugiye gucyemura, hakaba n’aho ndetse rimwe na rimwe n’ibiraro bigenda, bigasaba ko abantu babanza kurwana no kugirango bongere babisubizeho. Muri iyo minsi rero byanga bikunda hashobora kuba ikibazo ambulance ikagira aho igarukira bityo aho kugirango umurwayi abure ubuzima bakaba bakwifashisha uburyo gakondo ariko atari uko ambulance itari ihari ahubwo ari ukubera icyo kibazo.”

Akarere ka Karongi kabarizwamo ibitaro bitatu; ibya Kibuye, ibya Kirinda n’ibya Mugomero kandi bivugwa ko bifite imbangukiragutabara zihagije.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *