img_9834.jpg

Karongi: Umugore ntakiri uwo kubyara no kurera gusa, kuko yatinyuwe na Paul Kagame

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Karongi bavuga ko batakiri abo kubyara no kurera gusa, ngo bahore bategeye amaboko abagabo babo, kuko Paul Kagame yabatinyuye bagasanga nabo bashoboye.

Abaganiriye na BWIZA biganjemo abo mu murenge wa Rugabano, ubwo twabasangaga barimo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, bavuga ko kuri ubu bakirigita ifaranga barikesha ubuhinzi bw’icyayi.

Barakagendana Immacule, atuye mu murenge wa Rugabano, Akagari ka Mukimba, Umudugudu wa Ryangondo we na bavuga ko Paul Kagame yabakuye mu gikari aho babaga, ari ba nyamwari.

Ati “Imyaka ishize umugore yabaga mu gikari, ari uwo kubyara no kurera nta gikorwa cy’iterambere wamubonamo, kuko yabaga ategereje umugabo ariwe uyoboye iby’urugo, none kuri ubu Umubyeyi wacu Paul Kagame yabonye ko hari ibyo dushoboye aradutinyura atwigisha gukora.”

Akomeza avuga ko kuri ubu bavuye mu gikari, batangira bahingira umuzungu icyayi, babonye ko ari ubuhinzi bwiza nabo barabuyoboka aho kuri ubu ari guhembwa ibihumbi 120 Frw ku kwezi, agurishije amababi yacyo gusa, kandi icyayi atangiye ku gihinga vuba, agashimangira ko yateye imbere.

Nyirangirimana Jeanette ati “Nari mbayeho mu buzima bubi kuko twahingaga ntibyere, ariko aho bazaniye ubuhinzi bw’icyayi twarakoze duhinga icyayi, tubona amafaranga ngera ku rwego rwo gutangira ubucuruzi buciriritse, ariko uyu munsi ngeze kuri butiki ishimishije. Mbere nta mugore wageraga aho abandi bari kuko yabaga mu gikari, none ibyo yatwigishije byaduteye kwihangira imirimo.”

Ahamya ko Paul Kagame ari nawe bategera urugori, kuko ibyo bafite bagezeho ariwe babikesha, kubera umutekano n’amahoro yabahaye.

Dusabimana Dative ati “Abagore twabaga mu gikari, tutagera aho abandi bari, ntitwabashaga kumenya gushora imari none ubu twarayinyuwe tugana ama banki duhinga icyayi kiduteza imbere.”

Akomeza avuga ko ageze ku rwego rwo kwinjiza ibihumbi 200 Frw ku kwezi ayakomoye ku buhinzi bw’icyayi, aho ahamya ko byabahinduriye imibereho bakaba barabonye ko bitakiri ngombwa gutegera umugabo amaboko.

Avuga ko yabashije gukurura amazi akayageza iwe mu nzu, yigurira itungo rimuha ifumbire, abona amafaranga yo kwishyurira abana amashuri abikomoye ku buhinzi bw’icyayi.

Muri uyu muhango wari witabiriwe ni abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakabakaba ibihumbi 20, bose intero kwari ukuzatora ku kigero 100%.
img_9834.jpg
img_9837.jpg
img_9848.jpg

img_9890.jpg
img_9823.jpg
img_9817.jpg
img_9811.jpg
img_9871.jpg

Amafoto: Koffito

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *