Nyiransengimana Agnes, ni umuturage wo mu karere ka karongi, umurenge wa Mubuga ho mu kagari ka Murangara avuga ko yavanye amaboko mu mufuka akiyemeza kuva ku kubumba inkono nk’uko bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka babikora, atangira ububumbyi bujyanye n’igihe bwo ku bumba amavazi ashyirwamo indabo ariko akaba akomeje kugorwa no kubona ibumba (inganzo) yanabasha kuyibona yamuhenze akabura isoko ariho ahera asaba ubuyobozi kumufasha.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na BWIZA maze ahishura ko mu murenge atuyemo nta nganzo nziza ihari, abashije kugurirwa ubutaka yajya ayivanamo buherereye mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Gitarama byamuhindurira imibereho we n’abaturanyi be.
Ati: “Kera twabumbaga inkono tukazigurisha amafaranga atarenze magana tanu ntagire icyo atumarira, nyuma nahumutse amaso ntangira ku bumba amavazi ategurwamo indabo zitandukanye nk’imitako yo mu mazu, ku buryo mbasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, nafata n’inguzanyo mu itsinda nkayishyura, gusa imbogamizi ziracyari zose.”
Akomeza avuga ko abangamiwe no kutagira aho yacururiza ibyo aba yakoze bivuye mu ibumba, kuburyo acuruza agendagenda mu ngo z’abaturage aho ahera asaba ubuyobozi ko bwamufasha kubona aho acururiza hazwi hegereye kaburimbo na bamukerarugendo bagana aka karere bakajya babasha kumuharira biboroheye.
Yaboneyeho gusaba ubuyobozi kumufasha bukamugurira ubutaka bwo kujya akuramo inganzo yo gukoresha abumba aya mavazi, kuko bimusaba kujya kuyishaka mu murenge baturanye.
Mukase Valentine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi, mu kiganiro na BWIZA ashima ibikorwa bya Nyiransengimana Agnes wanze gusaba agakura amaboko mu Mufuka agahamya ko bagiye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ama hoteli, resitora, ibigo byigenga n’ibya Leta bakamuhahira.
Ati :“Turakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo amahoteli n’ama resitora abone aho agurisha ibyo amaze gukora, turaza no kumwegera tumusabe akorane n’abandi mu matsinda bakore byinshi kandi batere imbere.”
Abasigajwe inyuma n’amateka benshi bo muri Karongi bavuga ko kubumba ari gakondo yabo batapfa kureka, kuko uyu mwuga bavutse babona ababyeyi babo bawukora kandi na bo barawusigiwe n’abasokuruza, ariyo mpamvu batabikora bijyanye n’igihe.
Abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka usanga ibyo babumba byiganjemo inkono zo gutekamo n’imitako, aho inkono imwe bayigurisha amafaranga 200 Frw atakijyanye n’ibiciro biri ku isoko, ndetse bugarijwe n’imbogamizi yo kubona ibumba, naho ribonetse hakaba ari kure.




